Mu gihe byari bimaze kuba umuco wo kudata imyanda aho ubonye hose ndetse n'aho kuyijugunya hagakwirakwizwa hose yaba ku mihanda ndetse no mu mazu cyangwa imbere yayo noneho ngo iyi myanda ikeneye kuvangurwa.
Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro imyanda hakorwamo amakara ndetse n'ibibiriti, hagendewe kandi ku itegeko rigenga ibidukikije rivuga ko imyanda ibora n'itabora bigomba gutandukana, akarere ka ngoma kasabye ko bitarenze mu itangira ry'icyumweru cyo kwita ku bidukikije buri mucuruzi, ibigo bya leta n'ibyigenga, amarestaurants n'ahandi hakenera pubelle hagomba kuba hashyizwe pubelle zigendanye n'igihe za plastic zitandukanya imyanda ibora n'itabora.
Nk'uko umuyobozi w'akarere ka Ngoma w'agateganyo Mupenzi George yavuze, ngo bitarenze icyumweru cyo kwita ku bidukikije hazaba hakozwe igenzura mu mugi wa Kibungo ndetse no mu karere muri rusange ahantu cyangwa ibigo ko bifite uburyo bwo gutandukanya imyanda ibora n' itabora.
Imyanda itabora ubundi wasangaga ivangwa n'itabora bigashyirwa mu ma pubelle agiye ari ku mihanda ndetse n'imbere y'amazu akorerwamo ubucuruzi ndetse no mu ngo zimwe na zimwe.
Bamwe mu baturage batuye akarere ka Ngoma bavuga ko batari bazi ko imyanda ibora n'itabora bigomba gutandukana ko bo bumvaga icyangombwa ari ukutanyanyagiza imyanda.
Gashirabake twasanze mu mugi wa Kibungo yagize ati: "Njyewe rwose nabonaga iyi gahunda ari nziza cyane yo kutanyanyagiza umwanda ndetse iri no mu byatumye umugi wacu ubu usa neza gusa ikijyanye no gutandukanya iyi myanda ntacyo mbisobanukiweho nibabitwereka tuzabikora kuko ari twebwe bifitiye akamaro nk'abanyagihugu."
Nk'uko bigaragara yaba ku mihanda ndetse n'imbere y'amazu akunda guhuriramo abantu usanga haba hari pubelle abantu bajugunyamo imyanda.
Mu myanda itabora ivugwa ko igomba gutandukanwa n'ibora harimo amasashe, uducupa tuvamoamzi na zaJuice, amacupa yandi n'ibindi. Kugeza ubu ahantu hesnhi usanga haba hari pubelle imwe yahurizwagamo iyi myanda yose.
Umujyi wa Kibungo ukaba ufite umushinga ugiye kurangira wo gutunganya imyanda ibora ikabyazwamo umusaruro.Imyanda itaboraiya plastic hari inganda ziyitunganya ikongera igakorwamo utundi ducupa ccyangwa ibindi bikoresho.
0 comments:
Post a Comment