Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rulindo – 72 bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro

News of Rwanda
News of Rwanda
Rulindo – 72 bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro
May 1st 2012, 07:36

Kuri iki cyumweru tariki 29/04/2012, imibiri y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi igera kuri 72 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga, ruherereye mu kagali ka Gako, akarere ka Rulindo.

Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Mukantabana Rose, yasabye abari aho gutanga amakuru yose arebana n'abishwe muri jenoside, kugirango ibikorwa byo gushyingura birangire, ubundi tujye twibuka gusa.

06 Rulindo – 72 bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro

Yanasobanuye kandi ko kuri ubu ibibazo byinshi bakira bishingiye ku bana b'imfubyi batabona ubufasha baba bakeneye ndetse no kuba hari bamwe batarabona amacumbi, asaba abayobozi gufasha aba bana kwiyubaka no kugarura ikizere cy'ejo hazaza.

 

Abayobozi barimo guverineri w'intara y'amajyaruguru Aime Bosenibamwe, umuyobozi w' akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, bose bagarutse ku gusaba abaturage gutanga amakuru y'aho imibiri ijugunye, maze imiryango yabo igashyingura mu cyubahiro kibakwiye.

Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro bamwe mu bazize jenoside yakorewe abatutsi, witabiriwe n'abaturage ba Rulindo, abahakomoka ndetse n'abanyacyubahiro barimo peresidante na vizi perezidante b'inteko ishinga amategeko.

 

Posts Related to Rulindo – 72 bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment