
Umubare w'abagana amasomero wariyongereye
Mu gihe hari hateganijwe amasomero agera kuri 73,guhera mu kwezi kwa 7/2011, mu karere ka Nyabihu ubu hamaze kugera amasomero agera ku 122 nk'uko Nkera David,ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu yabidutangarije kuri uyu wa 25/05/2012.
Mu gihe amasomero 73 yari ateganijwe kugerwaho kuva mu kwezi kwa 7/2011 kugeza mu kwezi kwa 6/2012,hakaba kandi hari hateganijwe ko azigamo abantu 3600,ubu hamaze kuboneka amasomero 122 arimo abayigamo bagera kuri 5440. Gusa uyu mubare ukaba wariyongereye, bitewe nuko abantu batazi gusoma no kwandika bashishikarijwe kugana ishuri, maze bitabira ari benshi cyane ugereranije n'abari bateganijwe.
Kwitabira ishuri,nyamara kandi abantu bakuze bikaba byaragaragaje ko bamaze gusobanukirwa n'agaciro ko kwiga no kumenya gusoma. Agahimbazamusyi ku bigisha ndetse n'ibikoresho bikaba byaratanzwe nta mbogamizi nk'uko Nkera David yakomeje abitangaza. Abitabiriye amashuri barakiga,aho biteganijwe ko baziga hagati y'amezi 7 n'amezi 8.
Posts Related to Nyabihu:Abakuze batazi gusoma no kwandika bitabiriye amasomero barenga abari bateganyijwe
Umuyobozi w'uburezi kuri bose (CapFA) ku rwego rw'igihugu atangaza ko ibarura ry'abantu bakuru biga gusoma, kwandika no kubara rizafasha mu gutegura politiki izagenga ayo mashuri. ...
Mu gihe uburezi burimo butera imbere mu Rwanda mu karere ka gatsibo, abantu bakuru abangana na 63% nibo bazi gusoma no kwandika, ibi bikaba bidindiza ...
Abantu bakuze 156 barangije gusoma no kwandika bakomoka mu mirenge ya Nemba, Kivuruga na Gashenyi yo mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe impamyabumenyi kuri uyu wa ...
Mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare ngo harabarirwa abaturage bagera ku 1000 bafite munsi y'imyaka 65 batazi gusoma no kwandika. Ubuyobozi bw'uyu ...
Mu karere ka Gisagara biyemeje ku rwanya ubujiji aho buva bukagera bashyiraho amashuli agenewe kwigisha abantu bose batazi gusoma no kwandika, bamwe muri bo rero ...
Google+
0 comments:
Post a Comment