Minisitiri w'urubyiruko, isakazabumenyi n'itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko hari gahunda yo gushyira ibigo bihugura urubyiruko mu turere twose tugize igihugu. Ubusanzwe hari ikigo cy'urubyiruko cyitwa Maison de Jeunes ahitwa ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.
Icyo kigo ngo nicyo kigiye kwegerezwa urubyiruko kugeza ku rwego rw'uturere, byanashoboka kikazagera ku rwego rw'imirenge, aho urubyiruko ruzajya ruhurira rukidagadura ndetse rukanahabwa inyigisho ku bintu bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo tariki 28/04/2012, minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyo bigo bizaba byitwa Youth Empowerment for Global Opportunity (YEGO) bikazajya bitanga inyigisho zitandukanye nk'uko bikorwa muri Maison de Jeunes ya Kimisagara.
Minisitiri Nsengimana yijeje urwo rubyiruko ko ruzajya runahigishirizwa icyongereza ku buryo buri muntu azabasha kukivuga. Ati "Muzajya muhigira icyongereza ku buryo buri muntu azakimenya"
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko banyotewe kubona icyo kigo dore ko batagira aho bidagadurira, ndetse bakaba batanabasha kubona aho bakwigira ikoranabuhanga. Kamuhanda Nicolas yagize ati "Nk'ubu nta nzu yo kwidagaduriramo tugira mu karere kacu (…) twe twasigaye inyuma nta muhanzi n'umwe waza hano kuko atabona aho akorera igitaramo, ariko icyo kigo kije cyadufasha kandi twanaboneraho kwiga ikoranabuhanga"
Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwakunze kugaragaza ikibazo cy'uko rutagira aho kwidagadurira. Umukozi w'akarere ushinzwe urubyiruko mu gusubiza icyo kibazo, yakunze kuvuga ko kubaka inzu y'imyidagaduro ari ibintu bishyirwa mu ngengo y'imari y'akarere ariko ngo akabona akarere katabona icyo kibazo nk'icyihutirwa.
Urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo ruvuga ko icyo kigo cy'urubyiruko gitinze kuko rwari rwaraheze mu bwigunge.
Posts Related to Mu turere twose hagiye kubakwa ibigo by' urubyiruko
Uruzinduko rutunguranye rwa Minisitiri w'urubyiruko mu Karere ka Gicumbi rwatumye afunga ikigo cy'urubyiruko kubera isuku nke yahasanze. Minisitiri w'urubyiruko Jean Philibert Nsengimana Kuri uyu wa ...
Minisitiri w'urubyiruko Nsanzimana Jean Philibert aratangazako, minisiteri ayobora yatangiye gutekereza uburyo yashyiraho ikigo kigisha imyuga itandukanye, gusa iki kigo kikazajya cyakira urubyiruko rw'abakobwa ruzajya rufatirwa ...
Mu rwego rwo kugira igenamigambi rishingiye ku byifuzo by'urubyiruko, kuri uyu wa 18 Gashyantare,2012 Ministre w'urubyiruko Nsengimana Jean Philbert yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu ...
Muri gahunda yo gusura urubyiruko n'ibikorwa byabo, ku itariki ya 09/02/2012 Minisitiri w'Urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yasuye amakoperative y'urubyiruko atandandukanye akorera mu Karere ka Gakenke ...
Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko , PMU/Grobal Fund ROUND 7, kagiye gushinga ikigo kizaba kitwa MUHANGA Youth Friendly Centre, kizajya gifasha urubyiruko ...
0 comments:
Post a Comment