Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: BWA MBERE MU MATEKA UMUNYARWANDA YAGARAGAYE MU ISERUKIRAMUCO RYA CANNES

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
BWA MBERE MU MATEKA UMUNYARWANDA YAGARAGAYE MU ISERUKIRAMUCO RYA CANNES
May 29th 2012, 08:01

Umunyarwanda  utunganya filimi witwa Kivu Ruhorahoza, ni umwe mu bahanzi bagaragaye mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya filimi rihuza ibihangange muri muzika ku rwego rw'isi rimaze iminsi ribera mu Bufaransa.

Nk'uko tubikesha  ibiro Ntaramakuru bya RNA, uyu musore ukikiri muto, yasabye ibihangange mu bijyanye no gutunganya Sinema, ku mufasha kugera ku ndoto ze zo kuzaba umuntu ukomeye mu gukina filimi.

 

 

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Kivu Ruhorahoza yagize ati:

ndifuza ko mu gihe gito gishoboka nagera ku ntego zanjye, ngomba gushyiramo imbaraga zishoboka kugira ngo nzagera ku ntego zanjye kandi ndabyifuza.

Nk'uko bisanzwe mu Iserukiramuco Muco Mpuzamahanga rya Sinema, hatumirwa abahanzi bakiri ku rwego rwo hasi bifuza gushaka abaterankunga bakorana na bo kugira ngo babashe kuzamura ubuhanzi bwabo, ari narwo rwego Kivu Ruhorahoza, yatumiwemo.

Kivu Ruhorahoza, yaje kandi ari kumwe n'abandi bahanzi bakiri bato bagera ku 10, baturutse muri Aziya, Afurika, Amerika y'Amajyepfo, u Burayi, ariko u Rwanda, Paraguay, Madagascar, Birmanie na Iran ni ku nshuro ya mbere ibi bihugu bihagarariwe.

Muri filimi ya mbere yasohoye yiswe “Grey Matter”, Kivu Ruhorahoza yahawe amanota n'akanama kabishinzwe nk'umuhanzi mwiza mu bijyanye na filimi iteguranywe ubuhanaga hari mu Iserukiramuco ryiswe Tribeca Film Festival ryabereye i  New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2011.

Muri filimi yatangiye gutegura, Kivu Ruhorahoza, azibanda ku ngingo ijyanye n'ababana bahuje ibitsina ndetse n'imyemerere ku mugabane w'Afurika.

Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema ribera Cannes riba buri mwaka rigahuza ibihangange muri filimi ku isi hose cyane cyane byiganjemo ibyo kumugabane w'i Burayi n'Amerika, hakerekanwa filimi zigezweho ari na ko hatangwa ibihembo ku bakinnyi cyangwa abatunganya amafilimi bitwaye neza.

Post by:: Patrick CYuzuzo/ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment