First Lady yatangarije isi yose akari k’umutima, maze ashimangira inshuro akunda umuhanzi kazi Beyonce ndetse avugako azakomeza kumukunda kugeza apfuye.
Umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika mu gikorwa arimo cyo kumenyekanisha igitabo cye yanditse kitwa American Grown (How the white house Kitchen garden inspires families, schools and communities), iki gitabo kikaba kigisha abantu ubwiza bw’imboga rwatsi ndetse kinabakangurira kuzitera mu ngo zabo.

Mu kiganiro umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika yagiranye n’umunyamkuru Robin Roberts mu kiganiro cyitwa Good Morning amerika yatangajeko yumva akunda cyane umuhanzi kazi Beyonce kugeza k’umunsi wanyuma we ku isi.
Umuntu wese ufite impano ye mu gikorwa runaka ndamukunda ariko mfite beyonce we n’ibindi bindi afite indirimbo ifasha urubyiruko kwitabira siporo cyane yitwa Let’s move, ndayikunda cyane.

michelle obama yigisha abana gutera imboga rwatsi
Tubibutse ko Umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’amerika aherutse kugaragara mu gitaramo beyonce yakoreye mu mujyi w’Atlantic ari kumwe n’abakobwa be 2 .
Mu minsi yashize nabwo umufasha wa perezida w’amerika michelle Obama akaba yari yatangajeko aramutse abajijwe n’imana umuhanzi kazi yumva yifuza kuba yamera nkawe yasubije ko yakwifuza kuba umuhanzi kazi umeze nka Beyonce.

Mu kwezi gushize nabwo umuhanzi kazi beyonce abinyujije kurubuga rwe akaba yari yandikiye umufasha wa perezida ibaruwa amubwira uburyo ari umudamu w’ikitegererezo ku isi.
0 comments:
Post a Comment