Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43
May 1st 2012, 08:31

Mu gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2012, ku busanzwe cyari cyahariwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu Karere ka Nyagatare kikaba cyabereye mu Murenge wa Karangazi, umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside AERG worojwe inka zigera kuri 43 banahabwa mudasobwa imwe.

Nyagatare Mu muganda Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43Chief superintendent Alexandre Muhirwa,  Umuyobozi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'Uburasirazuba atanga inka z'inzungu enye mu izina rya Polisi y'u Rwanda yavuze ko babikoze mu rwego rwo gushumbusha abanyamuryango ba AERG dore ko ababahekuye bahereye ku matungo bari boroye cyane cyane inka. Yagize ati "Ubundi kera umunyamugisha  yapimwaga n'ikinyago, kuko iyo byabaga, abandi baramushumbushaga akongera agatunga."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Imibereho myiza y'Abaturage, Musoni James, na we wari witabiriye uyu muganda  yavuze ko kuba Abanyarwanda bagabirana bigaragaza ko bafite icyerekezo cyiza. Bityo akaba nta shiti ko gahunda ya Gira inka yatangijwe na Perezida wa Repubulika imaze kuba umuco mu Banyarwanda.

Naho Gatari Egide, Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku rwego rw'igihugu (AERG), yatangaje ko anejejwe cyane n'inka bagabiwe anizeza abazitanze ko zizagirira akamaro abanyamuryango. Yagize ati "Ubu bworozi buzashyigikira ibikorwa by'umuryango bya buri munsi."

Twabibutsa ko AERG yari yarahawe ubutaka bungana na hegitari 130 mu gihe cya gahunda yo gusaranganya ubutaka mu cyiswe "komisiyo Ibingira" yo muri 2009. AERG yororeragamo ihene zisaga 130 ndetse n'inka  cumi n'imwe none kuri uyu wa 28 Mata 2012 baka bahawe inka 43 ndetse Intara y'Uburasirazuba na yo ibaha mudasobwa imwe yo kubafasha kugenzura umutungo uturuka muri urwo rwuri.


Posts Related to Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43

share save 171 16 Rwanda | Nyagatare: Mu muganda usoza ukwezi AERG yorojwe inka 43

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment