Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Bayisenge, impubyi ya Genocide inzu yubakiwe yaguye ayibamo

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Bayisenge, impubyi ya Genocide inzu yubakiwe yaguye ayibamo
Apr 30th 2012, 17:16

Bayisenge Theoneste, umwe mu mfubyi zigera kuri 92 zarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 zituye mu mudugudu wa Gatwa, mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rurindo. Avuga ko kuba agiye kumara umwaka ataba mu nzu ye, ubuyobozi bwabigizemo uruhare kuko yabumenyeshaga  ko yangiritse kuburyo izagwa, ariko bugakomeza kumwihanganisha.

Inzu Bayisenge Theoneste agiye kumara umwaka atabamo

Inzu Bayisenge Theoneste agiye kumara umwaka atabamo

Bayisenge na bagenzi be, bo bakomeje gutura mu mazu n'ubwo yari yarangiritse, bayatujwemo guhera muri 2007 amaze kubakwa.

Bashyira mu majwi ba rwiyemezamirimo bayubatse kuba intandaro yo gusenyuka, nta gihe amaze. Gusa bakanavuga ko mugihe byagaragaraga ko agiye gusenyuka, babimenyesheje ubuyobozi bubegereye ariko bugakomeza kubabwira ko buri hafi kuyasana.

Bayisenge Theoneste, ubu ucumbikiwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Shyorongi, aganira n'UMUSEKE.COM yagize ati:″ubuyobozi bwari bubizi ko izi nzu zifite ibibazo, bahora batubwira ngo′ twihangane bari hafi kudusanira′, irinda ihirima ntakintu bari bakora.″

Kuko nta kundi ngo yari kubigenza, Bayisenge yabaye muri iyi nzu kugeza iguye. Ku bw'amahirwe ariko yaguye atayirimo yagiye guhinga.

Emilienne NIWEMWIZA, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Rurindo, avuga ko  abari mu mazu ashobora guteza ibibazo abayarimo bacumbikirwa kugeza ubwo azasanwa bakayagarukamo.

Miliyoni zigera ku icyenda z'amafaranga y'u Rwanda (9.000.000frw) nizo ziteganijwe gukoreshwa hasanwa amazu yangiritse yo mu mudugudu wa Gatwa.

Bayisenga theonetse,hagati asobanura uburyo inzu ye yahirimye

Bayisenga theonetse,hagati asobanura uburyo inzu ye yahirimye

Amaze hafi umwaka ategereje ko isanwa

Amaze hafi umwaka ategereje ko isanwa

Amazu bubakiwe mu 2007 bigaragara ko ubu yangiritse

Amazu bubakiwe mu 2007 bigaragara ko ubu yangiritse

Photos/Ngenzi T

NGENZI Thomas
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment