Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Perezida Kagame Yasubiyemo Leta

Prezida Pau Kagame
Prezida Pau Kagame
Abaministri babiri nibo bonyine basohotse na ho umwanya umwe wa Ministri uvanwaho

Abaministri birukanywe cyangwa bahinduriwe imyanya bose ni abo mu ishyaka FPR ry’umukuru w’igihugu na ho za Ministeri zikomeye nk’iy’imari n’ububanyi n’amahanga zikaba zagumanye abari basanzwe baziyobora.

Gouvernement yaraye itangajwe n’umukuru w’igihugu igizwe n’abaministri 21 mu gihe bari basanzwe ari makumyabiri na babiri.

Itangazo ryavuze ko Romain Murenzi yasabye kwegura ku mpamvu ze, ndetse nta n’icyavuzwe ko ushobora ku musimbura.

Ihinduka risa n’iryatunguranye ni irya Protais Musoni, umugabo uzwi cyane mu ishyaka riri ku butegetsi washinzwe gukurikirana ibibazo by’inama y’abaminitri agasimburwa na Christophe Bazivamo mu butegetsi bw’igihugu.

Madame Daphrose Gahakwa we yasezerewe muri Ministere y’uburezi akaba yashimbujwe Charles Muligande na we umenyerewe muri politiki y’iki gihugu.

Abaministri bari basanganywe imyanya ikomeye bayigumyemo kimwe na minitri w’intebe Bernard Makuza.

Madame Rosemary Museminari umaze kumenyekana cyane kubera ingufu ashyira mu kubyutsa umubano n’igihugu cya Congo/Kinshasa yagumye muri Ministere y’ububanyi n’amahanga kimwe na James Musoni wagumye mu y’imari.

Ihinduka rya leta ryabaye nk’iryatunguranye cyane kubera ko ryaje nyuma y’iminsi 4 gusa, umukuru w’igihugu yirukanye Theoneste Mutsindashyaka wari umunyamabanga wa leta muri Minitere yuburezi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru uyu munsi mu gitondo, Paul Kagame yongeye kunenga bamwe mu bategetsi ndetse asa n’utunga agatoki abari kumwe na we imbere y’abanyamakuru .

President Paul Kagame ahinduye gouvernement ye nyuma y’ijambo rikomeye yavugiye imbere y’abadepite ashimangira ko atazihanganira abategetsi bamunzwe na ruswa .

Kuri ubu abategetsi benshi biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi bari mu magereza kubera uruhare bakurikiranyweho mu micungire mibi y’umutungo w’igihugu .


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment