Umuntu ushaka kwiba umukobwa agira ngo amurongore, amutera umwishywa, ati:" Ndakurongoye ". Akongera akamucira imbazi (amata). Ubuze imbazi amucira inzoga, ndetse n'amazi ubwayo, apfa kugira ngo: " Ndakurongoye, umukobwa bakamumuha nta kundi ". Umukobwa wibishijwe amazi, iyo adashaka uwo muhungu, aragenda no ku mugezi akiyuhagira, bikaba birangiye ntibigire icyo bitwara.
Ushatse kandi arihorera akabanga agaheto, akaza agahishe maze akakajugunya mu ijosi ry'umukobwa ashaka, ati: "Ndakurongoye".
Ahandi biba abakobwa, babibisha gutsinda umwari. Nyir'ukwiba, agenza umukobwa usya, akaza yigize uw'ejo, akareba ifu umukobwa asya akayitsinda (kuyigusha), bikitwa gutsinda umwari. Abarongoranye batyo batarararana, babanza kwenda kuri ya fu bakayivugamo agatsima, bakakarya bombi, bakabona kurarana (kwakira); batagize batyo bapfa.
Abandi biba umukobwa, bamutera igikangaga mu ijosi, bagira ngo: " Rira ndakurongoye ". Iyo bamaze kugenza batyo no kuvuga ngo: ndakurongoye, amaguru bayabangira ingata, bakiruka, bagahunga, kuko iyo babafashe babakubita izo kubica . Ariko babigirira uwo basuzuguye badashaka guha umukobwa wabo.
Abandi ngo bareba ubukurugutwa bw'imfizi, bakabusiga umukobwa mu bworo bw'ikirenge, bati:" Ndakurongoye ".
Umukobwa amara kwibwa, uwamwibye akigendera, maze ababyeyi b'umukobwa bakakira umwishywa, barangiza bagatumira uwibye, akaza bumaze kugoroba bakamuha umukobwa akamara amavuta. Baba bashaka kumumushyingira rwose bwo kumumutungisha, umukobwa akamara iminsi iwabo, hanyuma agasanga umugabo we. Baba badashaka kumumuha, umukobwa akigumira iwabo. Nyir'ukurongora iyo ataje ngo amare amavuta, maze agasambana
n'abandi, aba yiciye uwo mukobwa yari yashatse kurongora, bikamusurira kuzapfa atabyaye.
Iyo umukobwa amaze kwibwa, abashatse na bo bamwoherereza uwamwibye, umukobwa akagenda bakamara amavuta, bakabana batyo.
Naho rero uwo ababyeyi basuzuguye, badashaka ko amara amavuta n'umukobwa wabo, baramubwira ngo navugirize, ngo nabike, ngo nakame inka, ngo niyitwaze icumu, ngo niyurire inzu n'ibindi... Umukobwa agakora ibyo bamubwiye gukora byose, nuko ngo agasubira ibukobwa, ariko bwamara kwira akajya kurara ku muse. Bikarangira bityo.
IBIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
KWIBA UMUKOBWA
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment