Buhoro buhoro nirwo rugendo.
Burya mukaso ntaba ari nyoko.
Amenyo ni amabuye.
Urugiye kera ruhinyuza intwari.
Umugore w' umupfu arikirigita agaseka.
Umwana w' undi abishya inkonda.
Umwana w' umuja akubitirwa ku mazi nyina yavomye.
Umwana w' umwingingano umuha amata akaruka amaraso.
Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.
Umwera uturutse ibukuru ukwira hose.
Umwijuto w' ikinonko ugirango imvura ntizagwa.
Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.
Uzangaye guhera ntuzangaye gutinda.
Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta.
Uri ibuzimu azunguza ajyana iwabo.
Uruboza ruruta ururumbya.
Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo.
Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere.
Usurana umujinya ukinera.
Usuze agirwa no kunutsa.
Usuzugura agatuba ka mucyeba kakagutwara umugabo.
Utabusya abwita ubumera.
Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze.
Utagera ibwami abeshywa byinshi.
Utagira nyirasenge arisenga.
Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri bugufi.
Utariye iby' upfuye arya iby' ugiye.
Uwenze uw' undi yiga gusya.
Uvuze ko nyir' urugo yapfuye si we uba amwishe.
Ushaka inka aryama nka zo.
Uwanze kwumva ntiyanze kubona.
Uwanze kwumvira se na nyina yumvira ijeri.
Uwanga gutenguhwa atuma mukuru.
Uwanga amazimwe abandwa habona.
Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
Uwabike ntasaba arasumbakaza.
Utazi ikibabaje umugabo amutuka gushahurwa.
Utuma abahutu atuma benshi
Umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza.
Umwana apfira mu iterura.
Umwana ni umutware.
Umwambari w' umwana agenda nka se.
Umuntu asinda akariho.
Wanga kwenda umuja bugacya atwite.
Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse.
Uwifuje umugisha w' undi annya ibuye.
Uwigize igitebo ayora ivu.
Uwitonze akama ishashi.
Uwitumiye yitwaza intebe.
Uwiyishe ntaririrwa.
Uwo uzaheka ntumwicisha urume.
Uwububa abonwa n' uhagaze.
Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu.
Uzabona uri i Rwanda.
Uzapfa akakurushya ntakagucure.
Usenya urwe umutiza umuhoro.
Wanga gucyura ihene hakibona bwakwira ugahebeba nka yo.
Umujinya w' imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo.
Umukobwa aba umwe agatukisha bose.
Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.
Umukobwa wahiriwe yibwira ko akirusha abandi.
Umukobwa w' ubwira asambana asabwa.
Umukunnyi aruhira umuswezi.
Umukunnyi mutindi akunira impare.
Umukwe w' isoni ahera mu mfuruka.
Umwana umwe si umuryango.
Umuruho ntiwabira habira nyirawo.
Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira.
Umusaza uhaze akina n' imyenge y' inzu.
Umusazi arasara akagwa ku ijambo.
Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.
Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye.
Umutanyu w' ingoma uruta ihundo rizima.
Umutego mutindi wica nyirawo.
Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo.
Umutware yicarira intebe undi ayibajisha.
Nta byera ngo de.
Nta gahora gahanze.
Nta giti kibura inyoni ikigwaho.
Nta gufwa ry' umusundi rirenzwa urugo.
Nta kabura imvano.
Nta mubi wisize.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
IMIGENURANO VIII
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment