Imana ifasha uwifashije.
Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.
Imbeba yakandagiye umwite w' injangwe iti: ubugabo bwari aha!
Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y' urusyo ihakura inda y' akabati.
Imbuto y' umugisha isoromwa ku giti cy' umuruho.
Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira.
Impfubyi yumvira mu rusaku.
Iminsi ikuna inzovu.
Inda ibyara mweru na muhima.
Nta byera ngo de!
Iminsi ivuguta nta muvuba.
Iminsi ni imitindi.
Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu.
Igikeri cyakandagiwe n' inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
Intege nke zitera imico myiza.
Inka yikoma isazi aho igeza umurizo.
Jya umenya uko ureshya.
Isuku igira isoko.
Inyana ni iya mweru.
Ikibyindi gisa n'umunnyi.
Impfizi ibyara uko ibyagiye.
Igiti kigwira aho kibogamiye.
Aho udateze umugeni ntuhanga umugayo.
Inkomyi y' amabyi irayitera.
Usura mu ivu rikagutumukira.
Umutego mutindi ushibukana nyirawo.
Izotanye ntizibura gusigana ivu.
Ahari abantu hanuka urunturuntu.
Nta byera ngo de!
Ingendo y' undi iravuna.
Wikanira umugisha w'undi ukannya ibuye.
Urwiganwa rwa mushushwe rwamaze abana b'imbeba mu mbariro.
Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabikubitirwa.
Naho Miseke ndarwana.
Impamvu ingana ururo.
Indyarya ebyiri iyo ziryamanye bucya nta yenze indi.
Impyisi y' iwanyu ikurya ikurundarunda.
Umuntu ukuzi akugirira nabi ariko ntakabya
Utazi ikizakura yica umutavu.
Umunyabwenge
Utazi umukungu yima umwana.
Inkoko iri wabo ishonda umukara.
uri wawe ninde wagutinyuka
Indyarya ihimwa n' indyamirizi.
Ingabo y' umugore iragushora ntigucyura.
Ingoma idahora ni igicuma.
Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
Nta kabura imvano.
Impfizi izira izayo ntigira inyishyu.
Inkingi imwe ntigira inzu.
Nta mugabo umwe.
Kwa nyokorome uherekwa na nyoko.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
IMIGENURANO IX
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment