Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

UMUBIRI W'UMUGORE-GUHUZA IGITSINA N'UMUGORE WAHAHAMUTSE

Gufata ku ngufu, gukubita no guhemukira umugore mu buryo bunyuranye bituma ashobora kuzinukwa burundu ibyo guhuza igitsina. Umugore warongowe atabishaka,agatukwa,akandagazwa,agasebywa, bituma atinya guhuza igitsina.

Nubwo byaba byaramubayeho kera, kandi umukunzi babana uyu munsi akaba ari mwiza ,uzasanga umugore wahahamutse kubera kugirirwa nabi:

-atifuza uwamukoraho

-atekereza ko adashobora gushimishwa n'igitsina kuko ubwa mbere kitamushimishije

-iyo arimo guhuza igitsina arasimbagurika,ntatuza

-ahora yibuka ubugome yagiriwe iyo mu guhuza ibitsina bigeze aho bakora ibisa n'ibyo yagiriwe igihe afatwa ku ngufu

-umubiri we uba urimo gutanga igituba roho ye ishungereye itabirimo

-yumva atewe isoni n'umubiri we.

Ibi n'ibibazo k'umugore ndetse no ku mukunzi.Hari igihe umugore yumva yirakariye, anarakariye umukunzi we.

Niba umeze utyo, sibyiza kwihererana ibyo bibazo, abaganga bashobora kugufasha kubikemura ugatangira ubuzima bwiza bugukwiriye.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment