Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagendagenda hejuru y'inzu y'umwami; maze ahagaze hejuru aho, abona umugore wiyuhagiraga, yari umugore mwiza w'ikibengukiro. Dawidi amubonye aramwifuza cyane, atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we.Baramubwira bati"Si Batisheba mwene Eliyamu, umugore wa Uriya w'Umuheti?"Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana maze asubira iwe.Bukeye arasama;atuma kuri Dawidi ati "Ndatwite."
DAWIDI AHIGA URIYA NGO AMUGEREKEHO INDA
Dawidi atumaho Uriya aho yari ai ku rugerero aza iwe aramubwira ati"Manuka ujye iwawe woze ibirenge."Ariko Uriya yiraranira n'abagaragu ba Dawudi ku muryango w'i bwami ntiyataha. Dawidi abimenye aramubaza ati"NTUVUYE KU RUGAMBA KUKI UTATASHYE NGO URUHUKIRE IWAWE?"
Uriya asubiza umwami ati"Isanduku y'Uwiteka iri mu rugerero hamwe na Yoabu n'abandi bagaragu b'umwami, sinshobora kujya mu rugo ngo niryamire n'umugore wanjye."
AMAYERI ARASHIZE, URIYA AGOMBA GUPFA
Bukeye bwaho mu gitondo,Dawidi yandikira Yoabu(Umugaba w'ingabo za Dawidi)urwandiko aruha Uriya ngo arujyane(Uriya yijyaniye urwandiko rutegeka ko agomba gupfa-ugutegeka agukubita aryamye).Urwo rwandiko rwavugaga gutya"Mushyire Uriya imbere aho uruganba rukomeye cyane, maze mumutererane, abanzi bamwivugane."Nuko Yoabu abigenza atyo,Uriya arapfa.
Yoabu yohereza intumwa kuvuga amacumu,igeze kwa Dawidi iti"Twahuye n'intambara ikomeye,abagaragu bawe bamwe barapfa na Uriya w'umuheti agwa mu ntambara."[...]Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo yapfuye aramwiraburira, aramwerera;nuko Dawidi amutumizaho amugira umugore we.
(Iyi nkuru wayisanga hano 2 SAMUEL 11:2-26)
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
DAWIDI, URIYA NA BATISHEBA: IYO UMWAMI YASHYUTSWE...HAGWA UMUNTU.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment