by www.urwego.com
Ndi Umusore w’imyaka 21 warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017. Nakundanye n’umukobwa mu mwaka ushize duhujwe n’imbuga nkoranyambaga arankunda bikabije gusa njyewe kuko nari umusore ukunda abakobwa benshi kumbwira ko ankunda numvaga ari nko kumbwira mwaramutse kuko nabibwirwaga na benshi batandukanye.
Yaje kwigarurira umutima wanjye uko angaragariza ko ankunda kenshi nanjye amarangamutima akazamuka nkumva mugiriye impuwe bikabije nuko nanjye ntangira kumukunda buhoro buhoro biza gufata indi ntera nisanga nta wundi mukobwa naha umutima wanjye uretse uwo mwari utagira uko asa.
Mu by’ukuri mbabwiye ko nigeze mbonana n’uwo mukobwa amaso ku maso naba mbabeshye kuko isura ye nyizi ku mafoto yashyiraga kuri Facebook n’ayo yanyohererezaga kuri WhatsApp nyamusabye.Yewe nawe ntaransha iryera usibye amafoto yanjye abona gusa ku mbuga nkoranyambaga twahuriyeho.
Bijya gutangira twari turimo kuganira kuri Telefone maze ambwirako iryo joro ampaye uburenganzira bwo gukoresha umubiri we icyo aricyo cyose nifuza. Nanjye mu kwihagararaho ndabimwemerera aza kunsaba ku musoma kuri Telefone mubwira ko ntajya mbikora kuko ari ibikorwa byuje ubujiji gusoma umuntu mutari kumwe maze we arambwira ngo reka mbyikorere. Yaratangiye arivugisha nk’umuntu uri mu gikora cy’imibonano mpuzabistina nanjye bitangira ku nkurura ku rwego rwo hejuru nyuma aza kunsaba ko nakuramo imyenda yanjye, kuko ubushake bwari bumaze kumbana bwinshi narabikoze maze ansaba kwikinisha nkoresheje ikiganza cyanjye ambwira aho arimo kunkoza ku bice by’umubiri we maze nanjye ndabikora.
Kuva icyo gihe nabaye imbata yo kwikinisha kubera uwo mukobwa ku buryo niyo ndaye ntamuvugishije ngo abinkorere numva ndaye nabi kuko nta munezero ndarana. Gusa nyuma y’aho ntangiriye gukora ayo mahano nsigaye ndibwa cyane mu mpyiko ndetse n’umugongo urandya bikabije, Ese nkore iki ngo mbashe kwikura muri ibyo bikorwa by’urukozasoni binyugarije? Dore ko niyo musabye ko tubihagarika ambwirako anshaka cyane kandi adashobora gusinzira tutabonye?
Ese Mureke nubwo mukunda cyangwa?? Ni ukuri mungire inama kuko bitabaye ibyo ubuzima bwanjye burarangirira aho sinzi niba yarandoze peee kuko mba numva icyo ansabye cyose nagikora.
Murakoze ndabashimiye ku nama zanyu mugiye kungira Imana izabampere ingororano.
Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Twahuriye kuri Facebook ariko yangize imbata y’igitsina. Nkore iki
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment