Abantu benshi bibaza iki kibazo: Ni iki nakora kugirango umwana ntwite azavuke ameze neza? Dore inama 8 ku mugore utwite, kugirango umwana avuke nta bibazo.
Isuzumishe ku gihe
Kwisuzumisha mu gihe utwite cyangwa ukekako utwite, ni ingenzi cyane kuko uboneraho inyigisho zikubwiriza uko wakwitwara muri icyo gihe. Uboneraho kandi amahirwe yo gupimwa indwara zatera ibibazo ku mwana, ari nako bagukingira indwara n’ibindi byatera umwana ibibazo byo kuvuka atameze neza. Ni intambwe yambere rero buri mugore utwite yakagombye gutera.
2. Indyo yuzuye
Indyo yuzuye ni ingenzi cyane ku mugore utwite, doreko aba agaburira babiri. Umugore utwite akenera imbaraga ziturutse mu biryo byiganjemo ibyubaka umubiri kuburyo byakwikuba kugera kuri kabiri. Bimwe mubyo umugore ashishikarizwa harimo: amata, amagi, inyama, ibishyimbo n’ ibindi binyamisongwe, ndetse n’ ibindi byose byubaka umubiri.
3. Kora imyitozo ngorora mubiri
Gukora imyitozo ngororamubiri birakenewe kuko bigabanya umunaniro, bigatuma umubiri ushobora no kwakira neza umwana atwite, bikaba kandi bituma amaraso atembera neza cyane cyane mu maguru. Uko umwana agenda akura, inda irushaho kwiyongera mu mubyimba maze bigatuma amaraso adatembera neza ngo agere mu maguru. Ibi bishobora kuviramo umubyeyi kugira ingaruka mbi ku buzima bwe tutaretse n’ubw’umwana.
4. Ruhuka bihagije
Umugore utwite asabwa kuruhuka bihagije, kugirango agabanye umunaniro umubiri ugira muri icyo gihe atwite. Umunaniro cyane cyane wo mu gihebwe cya mbere ushobora kugira ingaruka mbi ku mwana.
5. Irinde inzoga
Kunywa inzoga ku mugore utwite ni ikibazo gikomeye cyane. Inzoga umugore anywa atwite ijya mu maraso, ikambukiranya ingobyi ikajya mu mwana. Inzoga ituma umwana ashobora kugwingira akiri munda, bishobora no kuzamugiraho ingaruka ku mikurire, imivugire, imyitwarire. Iyo inzoga ibaye nyinshi mu maraso, bishobora gutera umwana indwara izwi nka Fetal alcohol syndrome.
6. Irinde imiti myinshi n’ ibiyobyabwenge
Imiti myinshi, cyane cyane iyo utandikiwe na muganga si myiza. Aha hiyongeraho n’ ibiyobyabwenge nka marijuwana, urumogi, kokayine, byose bituma umwana agwingira, inda ikavamo, cyangwa umwana akavukana ibindi bibazo bitandukanye.
7. Hagarika itabi
Ubushakashatsi bwagaragaje ko itabi ritera ibibazo byinshi ku mugore utwite harimo: kuvamo kw’inda, ikibazo cy’ imikurire ku mwana, kubyara umwana utuzuye, umwana ashobora no gupfira mu nda.
8. Kwirinda akazi kagushyira mu byago
Irinde akazi ukora rimwe na rimwe kagushyira mu byago mu gihe utwite. Aha twavuga nko gukora ahantu unyura mu cyuma kenshi (radiation), cyangwa ahantu uhurira n’ imiti yica udusimba duto duto (pesticide). Ibi byose bishora kungera ibyago byo kubyara umwana utameze neza.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ni iki nakora kugirango umwana ntwite azavuke ameze neza?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment