Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ndi mu rukundo n'umusaserdoti ,ngo aho gutandukana yakwiyahura!Nkore iki?

by http://www.urwego.com

“Mfite imyaka 34 y’amavuko nta mugabo mfite, ariko maranye umwaka urenga n’umupadiri turi mu rukundo ndetse anavuga ko agiye guhagarika iby’ubupadiri akaza tukabana, ariko uko turushaho kumarana igihe niko ndushaho kugira urwikekwe rw’uko yabivamo ari njye ubiteye nkagirana urubanza n’Imana ku bw’uruhare rwange mu gutuma abivamo.”

“Iyo mfashe umwanya ngo muganirize mwumvisha ko dukwiye guhagarika urukundo rwacu ambwira ko hari uburyo ashobora kwitwaramo tukabana nk’umugore n’umugabo kandi agakomeza no kuba mu nshingano zo kuyobora intama aragiye, ariko iyo abimbwiye nibuka ko nakomeza kugirana urubanza n’Imana bigatuma nkomeza kumwumvisha ko tugomba kubivamo.”
“Ikindi kandi n’uko nindamuka mwemereye akava ku nshingano ze akaza tukabana, mfite impungenge ko atazapfa kubona akazi kazadufasha mu mibereho ya buri munsi dore ko nanjye nta kintu nifitiye kuko niwe ukunze kungoboka mu gihe nsumbirijwe akampa ibintunga nkuko mubizi ko mu bapadiri ntakibuze”.

“Ikimbabaza kurushaho rero n’uko mu minsi ishize twaganiriye nshaka kumubwira ko nafashe umwanzuro ntakuka wo kubivamo nkatungurwa n’uko ambwiye ko nindamuka mwanze aziyahura.Ibyo rero bikaba bindemereye umutima ari nayo mpamvu mbagejejeho iki kibazo ngo mufashe gutambuka iki kigeragezo cyambanye ingume”. Nkore iki?



Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment