Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Nateye inda mabuja ariko umwana twabyaye nshobora kuzamwicaniraho na boss

by http://www.urwego.com

…….bamaze icyumweru kimwe nibwo banshatse nk’umukozi, bari bakiri abageni bari muri buki, naje ndi umusore mfite imyaka 19, ubu hari hashize imyaka igera kuri 5 mbakorera.

Umugabo n’uyu mugore nkorera ntaho batagiye bashaka urubyaro bari barahebye, mabuja umwaka ushize nibwo yagiye anyiyegereza buhoro buhoro ndamutinyuka birangira tunaryamanye inshuro zigera muri 4.

Nyuma y’amezi abiri nibwo yanyicaje muri salon, arambwira ngo yabuze icyo yampemba ngo kuko namuteye inda, birantungura kuko njye numvaga ubwoba bunyishe, nibaza nti : “nagiye kenshi ku busa noneho ndapfuye”.

Yakomeje kumbwira ngo atwite inda yanjye ariko ngo sinzabibwire boss, ngo kuko azi ko ari iye bitewe n’uko imyaka yari imaze kuba myinshi biruka hose bashakisha urubyaro bikanga.

Kugeza kuri iyi saha, umwana yabyaye amaze kugira amezi 5, ndeba icyo kibondo cyanjye nkumva ndakishimiye ariko na boss azi ko ari cye kandi rwose agikunda kubi, kuko nyuma yaho avukiye yongeye kugira ijambo mu bandi bagabo bamufataga nk’utabyara.

Ubu mfitanye amakimbirane na mabuja, ndamubaza nti, ese umwana wanjye twabyaranye amaherezo ni ayahe, akambwira ati, uzarihingutsa ufite ibibazo, umwana ni uw’umugabo wanjye twasezeranye, turarana mu buriri bumwe ndetse wanankoye.

Gusa akongera akambwira ati: “Nzashaka ikintu nzakwitura ariko umwana we umwibagirwe kandi uzangirire ibanga”, inshuro twaryamanye zose ni mu cyumweru kimwe byumvikane ko yari azi ko ari mu gihe cyo gusama angusha muri uwo mutego.

Ndeba ikibondo cyanjye nkumva ngiye gusara, ikindi kandi boss nawe nta kindi kiganiro agira uretse kuririmba iki kibondo, nkabona ndamutse mennye ibanga boss yahita anyirenza.

Mungire inama, nkore iki? Mene ibanga se mpabwe umwana wanjye….ibi byo iyo mbitekereje nanjye ndiseka cyane(….), ubu se nzahave nigendere!! Nzategereze ingororano mabuja ambwira ko azampa kandi ikazamfasha mu buzima bwanjye bwose (ni akumiro pe).

Hari igihe mbitekereza nkumva ndababaye cyane ubundi nkumva biranansekeje, kuko ubonye boss, n’amafaranga afite, ukabona ukuntu aba akinisha uwo mwana, amwita kibondo cyanjye, cya bitama,…abashyitsi baza bakamwitegereza bakavuga ko asa nawe (boss)…..nawe ubwawe waturika ugaseke ubaye uzi ibyacu. Nkore iki

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment