Abagore bari mu bantu bashobora kwibasirwa n’indwara zifata urwungano rw’inkari ku buryo bworoshye kurusha abagabo ahanini kubera imiterere y’imyanya ndagagitsina yabo. Bityo ni byiza kwitwararika mu gihe wibonyeho ibi bimenyetso.
Niwibonano ibi bimenyetso cyane cyane mu gihe wegereza imyaka yo gucura cyangwa guca imbyaro uzitonde kuko bishobora kuba ari uburwayi bw’urwungano rw’inkari:
Guhora wumva ushaka kwihagarika
KUribwa cyangwa se kumva waka umuriro mu muyoboro w’inkari
Kumva ushaka kwihagarika ariko wajyayo hakaza utujojoba
Kuribwa mu kiziba cy’inda
Kwihagarika inkari zitukura,cyangwa zijya gusa n’ikijuju
Inkari zinuka nabi cyane
Umuriro
Isesemi
Kuribwa umugongo wo hasi
Ese ni ryari ugomba kujya kwa muganga?
Indwara zo mu rwungano rw’inkari ni mbi cyane kuko zishobora kwanduza impyiko bityo ugomba kwihutira kwa muganga mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso. N’ubwo akenshi byoroshye kubivura si byiza kubyihererana kuko bishobora kugukururira ibyago bikomeye mu gihe bitavuwe ngo bikire.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ibimenyetso umugore wese agomba kwitondera igihe abyibonyeho
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment