Abanyarwanda bo ha mbere, bagiraga ibibaranga biboneka mu umuco wabahuzaga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ariko na none hakabamo ibyarimo bibi, ku buryo bimwe byacitse, abanyarwanda bakabyishimira.
Mu muco wabo rero habagamo byinshi, nk’imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo bitandukanye, usanga bitakirangwa mu b’ubu, cyangwa se bitakiboneka henshi mu Rwanda.
Habagaho n’ibindi bitari rusange mu muco w’Abanyarwanda, ari byo kenshi byitwa “imico”, kuko ari imigenzo mibi iba yaradukanywe n’abantu runaka, itajyanye n’umuco rusange w’abenegihugu. Imwe muri iyo mico, harimo kubandwa, guterekera, kuraguza, gukazanura n’ibindi.
Muri iki gice tukaba tugiye kurebera hamwe, uko imico mibi yo gukazanura yagiye ikendera , kugeza ubwo isa n’iyacitse burundu.
Nyuma y’uko iwaculove iganirije bamwe mu basheshe akanguhe batangaje ko ubwabo imico yo gukazanura yari mibi, kandi yashoboraga kugira ingaruka ku buzima bw’abagize umuryango nyarwanda, kuko umusaza ntiyabaga yifuza ko umuhungu we amenya ko ahura n’umugore we.
N’iyo umuhungu yabimenyaga ngo yabigendagamo gahoro kugira ngo adacibwa mu muryango.
Badutangarije ko byasaga n’aho ari itegeko hamwe na hamwe, ko umukazana agomba kuryamana na sebukwe, kuko nk’iyo sebukwe yasabaga umukazana akabyanga, yahitaga amwanga urunuka, ndetse akamutongera imivumo kakahava.
Kandi ngo hari ubwo uyu musaza yabyaranaga n’umukazana we, akaba yamuha inka bitaga “Igisasuro”. Ukazanura yasobanuraga impamvu y’iyo nka agira ati “uyu mwana w’umukobwa aranyubaha, aho mutumye hose aranyumvira…”
Nyamara kwabaga ari ukuyobya ibirari, amaherezo bigatinda bikamenyekana. Nuko rimwe na rimwe, abahungu bagakimbirana na ba Se kubera ko babatwaye abagore.
Koko rero gukazanura byari ibintu bigayitse, ngo kuba rero birimo kugenda bicika, ni ubukirisitu bugenda bufata indi ntera.
Ariko niba ari ubukirisitu koko wakwibaza aho abafata abana ku ngufu baturuka, cyangwa se abakora ibindi bikorwa by’isoni nke.
Gusa nanone ngo kuri ubu abantu benshi bamaze guhumuka,no gusobanukirwa imigenzo myiza ikwiye gushimangirwa mu mibereho y’Abanyarwanda no mu muco wabo.
Naho indi mpamvu ishobora gutuma umuco wo gukazanura waba waracitse, ngo biterwa n’uko mu gihe tugezemo, umuntu wese aba ahirimbanira gushakisha ifaranga n’imibereho muri rusange.
Ikindi kandi abanyarwanda b’iki gihe ntibafite ubutaka buhagije bwo kuraga abana babo. Ni yo mpamvu usanga, abahungu benshi batagiturana n’ababyeyi babo. Usanga barabataye hirya no hino mu byaro bakigira mu mujyi. Bityo ngo yaba ari imwe mu mpamvu zituma gukazanura byaragiye bikendera.
Ndetse kuba abakazana benshi batagifite ba sebukwe kubera amateka ya Jenoside , ngo nayo yaba indi mpamvu yatumye gukazanura bicika.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Gukazanura
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment