Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Dore Ibintu by’ingenzi bigaragaza umuhungu uzi gukunda

Hari ibintu by’ingenzi umuhungu uzi gukunda aba agomba gukorera umukobwa bakundana kugira ngo urukundo rwabo ruhore rutohagiye.

Akenshi usanga uburyo twebwe abantu cyane cyane abahungu bafite uburyo bagaragazamo urukundo imbere y’inshuti zabo ariko ugasanga ubwo buryo bugenda butandukana. Aha rero twabateguriye bimwe mu bintu 6 umusore uzi gukunda akorera umukunzi we

1.Abakobwa ni abanyabinezaneza

Igitsina gore ni abantu bukunda kugira ibinezaneza, ibyiyumviro iki ni kimwe mu bintu umuhungu uzi gukunda azirikana iteka,niba ufite umukunzi mwarashakanye,mbere yo kujya mu buriri amukorera masaje yoroheje,akamuhobera amusezera ndetse anamwifuriza kugira ijoro rihire,ndetse akamukomeza mu gihe yababaye,ukamwitaho,amwivanishaho utuntu,utu tuntu tworoheje tudafite icyo dusobanuye kuri we ariko ku mukobwa we tuba dusobanura byinshi cyane,muri macye igitsina gore kirangwa n’ibinezaneza gusa bityo wowe icyo aba ashaka n’ukwitabwaho.

2.Buri musore wese uzi gukunda aha umukunzi we impano

Umusore wese uzi gukunda icyo aricyo aba yiteguye guha umukunzi we impano atarindiriye ko hari ikindi kintu akoresha kidasnzwe,ariko usanga ab’iki gihe baha abakunzi babo impano ari uko hari nk’umunsi mukuru yizihije cyangwa bakayibaha ari uko bayibasabye, ariko sikoi byagakwiye kugenda ahubwo mutungure bizamwereka ko umwitaho.

3.Umusore wese uzi gukunda aba azi amagambo meza yo kuvuga

Umusore uzi gukunda icyo aricyo aba azi amagambo meza yanyura umukunzi we kandi ibi nibyo abakobwa hafi ya bose baba bifuza,iyo wumva umukunzi wawe,umenya n’amagambo wamubwira akamutera kumwenyura,amagambo wamubwira yarakaye hanyuma akishima,amagambo wamubwira maze akiyumvamo undi muntu uhebuje,buri musore wese yarakwiriye kumenya uko akoresha amagambo imbere y’umukunzi we.

4 Ijambo "Ndagukunda" riba rikenewe

Abasore hafi ya bose bibwira ko gukunda ari ukubyerekana nta kubimubwira,ariko umusore uzi gukunda icyo aricyo aba azi neza ko kwereka umukunzi we ko amukunda ari byiza ariko wanabimubwira bikaba akarusho kuri we,Niba ukunda umukunzi wawe bimwereke ndetse unabimubwire bityo aziyumvamo nk’umunyamahirwe.

5.Umusore uzi gukunda yishimira umukunzi we

Buri mukobwa wese akunda umusore umwitaho kandi akamuha n’agaciro;niba agaragara neza ukabyishimira akabibona,niba yasutse umusatsi ishimire uburyo yasutse,mbabwije ukuri ko umusore umeze gutya anezeza umukunzi we,akiyumvamo undi muntu uhebuje ndeste ko afite agaciro.

6.Umusore uzi gukunda ahorana udushya dutunguranye

Burya ikizakwereka ko umuhungu agukunda kandi ari umuhanga mu rukundo ni uburyo akunda kuzana utuntu dusekeje cyane cyane igihe muri kumwe ndetse agakunda kugira udushya nawe ubwawe uri umukobwa ukabona ko agutunguye.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment