Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umubyibuho ukabije ugiye kujya uhitana abantu baruta abicwa n’itabi

Ubushakashatsi bwagiye ahagaragara bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza bwagaragaje ko mu myaka 20 iri imbere umubyibuho ukabije uzajya wica abantu baruta abicwa n’itabi.

Abashakashatsi bo mu Bwongereza ku ndwara ya Cancer bahishuye ko umubyibuho ukabije uzajya utera cancer ku bagore kurusha uko itabi riyibatera.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu mwaka wa 2035 nibura abagore bagera ku bihumbi 23 aribo bazibasirwa na cancer iterwa n’umubyibuho ukabije mu gihe abazibasirwa na cancer iterwa no kunywa itabi ari ibihumbi 21.

Gusa aba bashakashatsi bavuga ko bitandukanye cyane no ku bagabo kuko itabi ariryo ribatera cancer cyane kurusha umubyibuho ukabije ndetse no mu myaka 20 iri imbere itabi rizateza abagabo cancer byibura inshuro ebyiri kurusha umubyibuho ukabije.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment