Urugo rufite umugabo mwiza ruhora rurangwa n’ibyiza gusa. Ni yo mpamvu usanga umugore wahiriwe n’urushako ahorana umunezero n’ibyishimo bitagira ingano ugasanga abandi bibaza ibanga akoresha, bamwe bagatekereza n’inzaratsi
Burya iyo umugore n’umugabo babana si ko bose baba bahuza ku byifuzo by’uko umwe yifuza ko undi yitwara, mu gihe abagabo mu mitwe yabo akenshi haba hibereyemo amafaranga n’iterambere, abagore bo usanga buri kantu kose bagatekerezaho, bakanagaha agaciro.
Dore ibintu umugore buri gihe aba yifuza ku mugabo we ku buryo iyo atomboye bikamuhira amera nk’uwibera muri Paradizo:
Umugabo uva ku izima
Umugore wese aho ava akagera aba yifuza umugabo umwumva kandi bakuzuzanya. Nta mugore utifuza umugabo uva ku ijambo, mu makosa agasaba imbabazi kandi nawe akaba azi kuzitanga. Icyo gihe usanga umubano mu rugo rwe ari ndashyikirwa kuko ibintu ntabigira impaka cyangwa se intambara gusa.
Umugabo umenya inshingano ze mu rugo
Bene uyu mugabo buri gihe usanga yuzura n’umugore we kuko ibintu byose aba yabikoze kuri gahunda ntacyo yirengagije, kandi n’iyo bimubayeho agasobwa gato, biramubabaza kuburyo umugore we abonako atabikoreye ubwende. Ba bagabo bahunga inshingano usanga abagore babita “Nzamagabo, Ni aho babuze, Mugabombwa,…”(akenshi abura ijambo iwe), mu gihe umugabo agaragaza ko ari nyir’urugo umugore arabimwubahira, akitwa Umutware w’urugo.
Umugabo uhorana imishinga ibyara inyungu
Abagabo bahorana imishinga myiza ibyara inyungu bakundwa n’abagore babo cyane kuko burya abagore banezezwa n’abagabo bahorana udushya tuganisha ku iterambere, kudutegura no kudushyira mu bikorwa, kuko hari abiyemera ku magambo igihe cy’ibikorwa cyagera bikabananira.
Umugabo ugira urukundo no kunoza amabanga y’urugo
Umugabo ugaragariza umugore we urukundo rw’ukuri akanamumenyera icyo akeneye mu gihe cyacyo, abagore baramukunda byimazeyo. Nubwo wajya gutuza umugore wawe ku kwezi ariko nta rukundo umufitiye cyangwa umugaragariza, ntiyanyurwa, ikindi umugore utitabwaho yiga imico mibi yo kurarikira abandi, niyo mpamvu umugabo aba agomba kuzuza neza inshingano ze zo mu buriri, bari ku meza ndetse n’ahandi hose hatandukanye.
Umugabo wubaha abo mu miryango y’umugore we
Umugore aba yifuza ko umugabo we aha agaciro abantu bo mu muryango we, akenshi usanga abantu bahabwa ijambo cyane mu rugo ari abantu baturutse ku muryango w’umugore, niyo mpamvu aba anashaka ko umugabo we anabubaha.
Umugabo urangwa n’isuku no kugaragara neza mu bandi
Umugabo uteye atya abagore baramwishimira bakumva batewe ishema cyane no kugendana na we kuko umugore aba yifuza ko umugabo we yagaragara neza kurusha abandi mu ruhame, yambaye imyenda isa neza, amavuta ahumura ndetse akanambara n’imyenda ijyanye n’igihe, inajyanye n’ibyo agiyemo.
Umugabo ubasha kwiha akanya ko kuruhuka
Umugabo uva ku wa mbere agasoza ku cyumweru atararuhuka, we aba abikora afite icyo ashaka kugeraho ariko umugore we aba yumva akeneye ko aruhuka, bakagira akanya ko kuganira no ku rugo rwabo, akabonana n’abana, bagasohoka, bakajyana gusenga, mu birori n’ubukwe batumiwemo.
Ni byo koko gushakisha ni byiza kandi buri wese aba yifuza gutera imbere, ariko iyo umugabo akora ubudasiba ntabone umwanya wo kubana n’umugore we akenshi birangira urugo rwabo rugize iherezo ribi. Mugabo rero jya ugira igihe cyo gukora ariko wibukeko hari izindi nshingano ufite zo kuba uri kumwe n’uwo mwashakanye mukagira ibyo muganira muri kumwe n’ibindi mukemurira hamwe.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Imyitwarire y'umugabo wifuzwa na buri mugore wese
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment