Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakwiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso.
Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye ihinduka cyane.
Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo.
1. Kuzinukwa umugabo we
Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu buriri akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.
2. Kutubaha umugabo
Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n’umugabo.
3. Kwigira muto
Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ataranashaka.
4. Kutita kuby’urugo
Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ari umutima w’urugo aba agomba kumenya ibiruberamo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba gushakwa n’ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.
5. Kugira ingendo za buri kanya
Gukora ingendo zitavaho, ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, ndetse n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohokana n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ibimenyetso 5 bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment