![]() |
| Butera Knowless |
Amashuri abanza yayigiye Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Kimisagra mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management” Ibaruramali n’ubumenyi bwa mudasobwa”.
Knowles ubuhanzi yabutangiye akuye impano kuri mama we umubyara, uyu mubyeyi we akaba yararirimbaga muri Korali yo mu badivantisiti b’umunsi wa 7.
Knowless yabanje na we kuririmba muri Korali yitwa Maranatha aho yaririmbanaga n’umuhanzi Tonzi, aho akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.
Bimwe mu bihembo yahawe harimo icy’umuhanzi wigaragaje mu bazamutse mu mwaka wa 2010 muri Salax Awards ndetse na nyum yaho akaba yaregukanye ibihembo bitandukanye by salax twavuga nka Best female,best album n’ibindi yagiye afata kugeza uyu mwaka wa 2015 aho yaje kwegukana igihembo gihiga ibindi muri muzika nyarwanda aricyo PGGSS5.
Knowless ukorera muzika ye munzu itunganya umuziki izwi nka Kina music abaka amaze gushyira ahagaragara imizingo(album) itandukanye ariyo:"Komeza,Uwo ndiwe na Butera yitiriye ise umubyara)

0 comments:
Post a Comment