Kayitankore Ndjoli wamenyekanye muri filimi zo mu Rwanda ku izina rya Kanyombya yatangaje ko impamvu atakigaragara mu bitaramo biba muri iyi minsi ari uko ababitegura badatanga amafaranga afatika.
Mu kiganiro, Kanyombya yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko impamvu atakigaragara mu bitararamo nko mu myaka yashize biterwa n’uko ababitegura usanga batanga amafaranga make bitwajwe ko yabuze.
Kanyombya yagize ati “Kujya mu gitaramo biterwa n’abagiteguye, kera baradutumiraga bakaduha n’amafaranga atubutse, ariko ubu usanga ababitegura baduha amafaranga make bitwaza ko yabuze bigatuma wigira mu bindi bigufitiye inyungu.”
Akomeza agira ati “Niba nta bushobozi buri mu bategura ibitaramo urumva ko bigoye kuba wambona.”
Nubwo atagaragara mu bitaramo, ariko ntabwo yaretse umwuga we wo gukina filimi kuko afite izigera kuri enye ziri hanze.
Avuga ko afite filimi nshya yitwa “Umwana w’undi” ifite ibice bitatu kandi byose bikaba byageze ku isoko.
Si filimi “Umwana w’undi” gusa, kuko afite n’indi iri mu nyandiko ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere ati “Hari n’indi filimi nteganya gushyira hanze mu minsi ya vuba, ariko sinatangaza izina ryayo kuko iracyari mu nyandiko.”
Kanyombya yamenyekanye muri filimi nka “Haranira kubaho” mu Itorero Abasare ari nabwo umwanditsi w’iyo filimi Habyarimana Charles yamwitaga iryo zina, Zirara zishya, Ndiho ntariho n’izindi.
SRC: IZUBA RIRASHE
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Kanyombya Yatangaje Impamvu Atakigaragara mu Bitaramo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment