Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Urwenya: Byari ibintu bikomeye cyane!

Byari ibintu bikomeye cyane!
Maze kujya mu nsengero zitandukanye ariko naje no gutungurwa n'imvugo abapasitoro bakoresha, wagira ngo babyigira hamwe.
Mu mvugo zabo habamo ijambo: "yari umuntu ukomeye cyane! Ni ibintu bikomeye cyane!"
urugero:
"muraho bakristo bene Data, uyu munsi wa none Uwiteka yakoze ibintu bikomeye cyane, binyibutsa igihe kimwe ubwo Yesu yari kumwe n'abakuladaya yababwiye amagambo akomeye cyane; ngo n'aho umutini utatoha, imizabibu ntiyere imbuto,... Ntiyere inki?... Imbuto!! Ni ibintu bikomeye cyane!!
Ndagirango dusome ijambo riri mu byakozwe n'intumwa,... Mwene Data wahageze yadusomera: nuko Yesu yitegereza ba bafarisayo n'abakoresha b'ikoro, arababwira ati “mwa bana b'inzoka mwe!....” Rekera aho, ngo abantu b'inki? B'inzoka! B'inki?? B'inzoka! Byari ibintu bikomeye cyane!!!!!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment