Ni iby’ingezi kuyigira waba ntayo ukisunga uyigira ;
ni byiza ko iguhora hafi iyo utwite kuko ushobora kuyibura ukarwara ukaremba, wajya kwa muganga bakagutegeka kuyishaka ; kuyihorana kandi birinda n’umushiha wayitekereza ukamwenyura ; igira akamaro kenshi cyane dore ko hari abavuga ko igabanya ubushyuhe iyo ushyushye cyane, ikongera ubushyuhe iyo ukonje ; nubwo zibamo amoko
menshi zikora kimwe aho ziva zikagera ; ziva inda imwe, uyibonye itari ku murimo agira ngo ni nto ; hari n’abayemera iri gukora gusa, mu ijoro ikundwa kubi nawe nagushishikariza kuyifata neza, ngibyo ibyiza by’inzitiramubu iteye umuti !!!!!!!!!
0 comments:
Post a Comment