Umwe mu baturage bavuga ko baziyahura nitabayoborwa na perezida Kagame nyuma ya 2017(Ifoto/Umurengezi R)
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka
Musanze batangaza ko baziyahura Perezida Kagame nadakomeza kubayobora
nyuma y’umwaka wa 2017 aho manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Abo baturage kuri uyu wa 17 werurwe
2017 ubwo mu Murenge wa Muko hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga ku rwego
rw’Akarere ka Musanze, mu gihe bari bahawe umwanya wo kugaragaza
ibibazo bafite mu buhinzi bwabo siko babigenje ahubwo bazamuye amajwi
yumvikanisha ko bakeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, bagasaba
ko Itegeko Nshinga rihindurwa.
Abo baturage batumye Francis
Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya nabo,
kubabwirira Perezida Kagame ko bifuza ko akomeza kuzabayobora.
Umubyeyi utuye mu kagari ka
Mburabuturo mu Murenge wa Muko witwa Uwiragiye Emmerence, yavuze ko
yavuriwe umwana indwara y’ibibari n’abaganga bari baje mu Rwanda ku
nkunga ya Perezida Kagame.
Imbere ya Minisitiri Kaboneka yagize
ati, "…Impamvu mpagaze hano ni ibyishimo byinshi ariko bayobozi nkaba
ndi kubatuma kuri Perezida wacu Kagame, ku ruhande rwanjye ibyo
mushimira ni uko abana neza; afite inshuti nyinshi hirya no hino
zidufitiye akamaro... twiteguye kumutora ijana ku ijana, none rwose
Itegeko Nshinga baridusubiriremo, turamutse tudatoye Perezida wacu Paul
Kagame ahubwo no kwiyahura nakwiyahura!”
Nyuma y’ijambo ry’uyu muturage
humvikanye andi majwi y’abaturage baje bunga mu rye, aho bagaragaza ko
nk’Abanyamusanze bafite umwihariko ubatera gusaba Perezida Kagame
gukomeza kubayobora,
Bimwe mu byo abo baturage bagaragaza
ni ‘ugutsinsurwa burundu kw’abacengezi’ bari barayogoje akarere kabo
nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi no kuba Kagame amaze
kubageza ku iterambere batigeze bageraho mu mateka yabo.
Uwitwa Nyiraharerimana Lucie agira ati
"Kuba abacengezi baratsinzwe burundu hano muri Musanze kubera Perezida
Kagame niyo mpamvu njye numva yakomeza kutuyobora tugakomeza kwihuta mu
iterambere kuko amaze kutugeza kuri byinshi ntabasha kurondora kandi
mbona kubera we [Kagame] ahazaza hacu ari heza”.
Bahamya ko ntawe ubatuma ibyo bavuga
Mu kiganiro bamwe mu bagaragaje ko
bifuza gukomeza kuyoborwa na perezida Kagame bagiranye n’iki kinyamakuru
ku ngingo y’icyifuzo cyabo, bashimangiye ko ibyo bavuga ntawe uba
wabibatumye,
Nyiraharerimana Lucie, umwe muri abo
baturage agira ati "Ntawe uba wadutumye, njyewe ahubwo mfite gahunda yo
kwishakira Nyakubawa Kagame nkamwigerezaho icyifuzo cyanjye. Ibyo tuvuga
tubiterwa n’ibyo amaze kutugezaho kandi nk’abaturage turifuza gukomeza
kuba mu gihugu cy’amahoro n’umutekano urambye nk’uko bimeze ubu”.
MINALOC iramaganira kure ko haba hari abajya mu matwi abaturage
Aganira n’Izuba Rirashe nyuma yo
gutumwa n’abaturage, minisitiri Kaboneka yagaragaje ko nta muntu
ukoresha abaturage mu byifuzo bakomeje kugaragaza ko ngo ahubwo bafite
uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.
Minisitiri Kaboneka yabwiye
umunyamakuru ati "Bariya[abaturage] wabonye hariya, wabonye ari inde
wabatumye? Twari kumwe, twageranyeyo, wabonye ari nde wabatumye? Ibintu
biroroshye; abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, ni
uburenganzira bwabo…”
Akomeza agira ati "Nkanjye icyo
nababwira, ni uburenganzira bwabo bwo; icyambere ni uguharanira inyungu
zabo n’agaciro kabo, ibyo bifuza babona bishobora kubateza imbere ni
uburenganzira bwabo bwo kubiharanira”
Yishyize mu mwanya w’abaturage (avuga
nk’aho atari minisitiri), minisiti Kaboneka nawe yunze mu ry’abaturage,
mu magambo ye yabwiye iki kinyamakuru ati "Nkanjye kugiti cyanjye,
ndabashyigikiye (asubiramo), ku giti cyanjye ndabyemera; kuko nanjye
nemera ko hari ibikorwa nyakubahwa Perezida wa repubulika yakoze, aho
ageze kubwanjye atwemereye agakomeza njyewe ntacyo byaba bintwaye, niba
ari igitekerezo cyanjye ushaka kubwanjye!”
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment