Ibintu bitandatu ugomba kumenya mu gihe urimo kubaka icyuzi:
- koresha ubutaka bwacukuwe mu gukora ibyondo byo kubaka impande z’icyuzi.
- ntugakoreshe itaka ririmo umucanga rifite uduti, imizi, n’ibindi bikoresho bibi kuko biba bizasenyuka kandi bigasigamo utundi tuntu byatuma amazi yihishamo.
- ubutaka bugomba kuba bufatanye, ibi bigerwaho ukandagira rimwe na rimwe bamena amazi ku mpande cyangwa bakoresha isuka.
- inkuta z’icyuzi zigomba kugira kuri santimetero 30 hejuru yaho amazi agarukiye.
- inkuta z’icyuzi zigomba kuba zifite ubuhaname kugira ngo butajya bumanyukira mu mazi y’icyuzi
- uburyo bumwe bwo kureba urukuta rw’icyuzi, ni ukurugendaho gahoro gahoro uturutse hejuru kugeramo hasi . Niba bidashobotse ubwo harahanamye cyane.
0 comments:
Post a Comment