Tariki 29 Ukwakira ni umunsi wa 303 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 63 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1922: Benito Mussolini yagizwe Minisitiri w’intebe n’Umwami w’u Butaliyani Victor-Emmanuel III.
Mussoline azwi cyane mu mateka nk’umwe mu banyagitugu babayeho muri iyi isi.
1923: Igihugu cya Turukiya cyabaye Repubulika; ibi byagezweho nyuma y’iseswa ry’ubwami bwa Ottoman.
1956: Hatangiye ubushyamirane bushingiye ku bunigo (canal) bwa Suez. Iki gihe ingabo z’igihugu cya Israel zigaruriye Sinai ndetse zirukana ingabo za Misiri kuri ubu bunigo.
1956: Hashyizwe umukono ku masezerano mpuzamahanga yatumye umujyi wa Tanger usubizwa mu mijyi ibarirwa mu gihugu cya Maroc; aya masezerano yiswe Protocole de Tanger.
1957: David Ben Gourion wari Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Israel, ari kumwe n’abandi baminisitiri batanu bo muri Guverinoma bakomerekejwe n’ibisasu bya gerenade byatewe mu nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko.
1969: Mudasobwa ya mbere yashobora gukorana n’indi, yatangiye kwifashishwa ku muyoboro ARPANET, ari nayo yaje kuba imvano y’ikorwa rya internet.
1983: Abantu barenga ibihumbi 500 bigabije imihanda mu myigaragambyo yo kwamagana intwaro za cruise missiles i La Haye mu gihugu cy’u Buholandi.
1998: Mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo hamuritswe ibyagezweho mu cyegeranyo cyakozwe na komisiyo y’igihugu igamije ukuri n’ubwiyunge bitewe n’ivangura rishingiye ku ruhu ryari ryararanze amateka y’iki gihugu mu cyiswe Apartheid.
2004: Televiziyo y’Abarabu Al Jazeera yashyize ahagaragara amashusho yerekana umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida, Osama bin Laden, yiyemerera ko ariwe wakoze igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye tariki 11 Nzeli 2001.
2004: Abayobozi b’ibihugu ku mugabane w’u Burayi bashyize umukono ku masezerano ya nyuma ashyiraho itegeko nshinga ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi; aya masezerano yasinyiwe i Roma mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1938: Ellen Johnson-Sirleaf, umukuru w’igihugu cya Liberia. Uyu mugore yagenewe n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2011.

1985: Severino Jefferson, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Edward Oliver LeBlanc, umunyapolitiki wo muri Dominica.
2006: Mohammadu Maccido, wayoboraga ubwami bwa Sokoto.

Ellen Johnson-Sirleaf
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Edward Oliver LeBlanc, umunyapolitiki wo muri Dominica.
2006: Mohammadu Maccido, wayoboraga ubwami bwa Sokoto.
0 comments:
Post a Comment