Tariki 19 Ukwakira ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 73 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Paul de la Croix, Isaac-Antoine.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1789: John Jay yarahiriye kuba umuyobozi w’ubutabera wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1912: Igihugu cy’u Butaliyani kigaruriye Tripoli muri Libya, kiyambuye ubwami bwa Ottoman.
1921: Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Granjo ari kumwe n’abandi banyapolitiki biciwe ahitwa Lisbon.
1933: Igihugu cy’u Budage cyakuwe mu muryango w’Abibumbye.
1935: Umuryango w’Abibumbye wafatiye igihugu cy’u Butaliyani ibihano mu by’ubukungu kubera uburyo cyari cyarigaruriye igihugu cya Ethiopia.
1943: Streptomycin, wabaye umuti wa mbere uvura indwara y’igituntu wavumbuwe bwa mbere. Uyu muti wavumbuwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Rutgers University.
1944: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe Ubumwe z’Amerika zashinze ibirindiro mu gihugu cya Philippines.
1950: Igihugu cy’u Bushinwa cyinjiye mu ntambara yibukwa mu mateka cyane nka Korean War, u Bushinwa bwohereje ibihumbi by’ingabo zambutse umugezi wa Yalu zijya guhangana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye.
1950: Leta Zuze Ubumwe z’Amerika n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano yasoje intambara yahuzaga ibihugu byombi, iyi ntambara yari yaratangiye mu mwaka w’1945.
1974: Niue yatangiye kwiyobora, yigobotora ubukoloni bwa New Zealand.
1986: Samora Machel, wari Perezida wa Mozambique, umuyobozi wa FRELIMO (Liberation Front of Mozambique), n’abandi bantu 33 baguye mu mpanuka y’indege yitwa Tupolev, yaguye ku musozi wa Lebombo.
2003: Mama Teresa yashyizwe mu batagatifu bahawe na Papa Yohani Pawulo wa II.
2005: Saddam Hussein yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukora ibyaha byo kwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1967: Amy Carter, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jimmy Carter.
1982: Louis Oosthuizen, umukinnyi wa golf ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1986: Samora Machel, wabaye Perezida wa Mozambique.

2003: Alija Izetbegović, wabaye Perezida wa Bosnia-Herzegovinia.

Samora Machel
0 comments:
Post a Comment