Izi ni indabyo zikunzwe ku isi hose ndetse zikunze gukoreshwa mu gutegura ahabera ibirori bitandukanye. Zigira amako menshi ariko ubukunze kwera mu Rwanda ni ubwoko butatu :
Amaroza mato cyane asa n’ibara ry’irosa
Amaroza manini gato avanze ay’irosa n’asa n’umweru
Amaroza manini agira ibara ry’umutuku cyangwa umweru.
Usibye rero kuyategura mu nzu amaroza niyo ateye mu busitani ahazana ubwiza buhebuje.
Uko aterwa :
Kuvanga ifumbire n’itaka
Gucukura agaferege ugashyiramo rya taka rivanze n’ifumbire
Teramo ingemwe z’amaroza, usiga akanya hagati y’igiti kimwe n’ikindi.
Buri kwezi koramo isuku hasi niba hari ibibabi byagiye byuma ukabikata witonze ngo amahwa atakujomba.
Iyo amaze kurabya ushobora gusoroma amwe ukayashyira muri vaze yabugenewe ukayategura aho ahantu hatandukanye.
Ama roza iyo akorerwa isuku neza amara imyaka umunani.
Byanditswe hifashishijwe inama z’ umu jardinier wabigize umwuga.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Uko wakwita ku ndabyo z’ ama Roza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment