Mu mazu menshi haba
hateguye amasaha manini ku bikuta, yaba muri za salon cyangwa se mu
bindi byumba. Gusa gutegura isaha bifite ibyo bikurikiza.
Nubwo rero amasaha yose afite akamaro nyamukuru ko kwerekana aho
igihe kigeze, iyo wahisemo kuyikoresha nk’umutako ugomba kwitondera
Ibi :
- Reba uko iteye kugirango umenye aho uyishyira. hari rero ubwoko bw’amasaha atandukanye washyira ahantu hatandukanye, mu byumba, mu biro muri salon n’ahandi.
- reba uburyo itegurwa : hari iziterekwa, izimanikwa hifashishijwe akagozi, izomekwa ku bikuta, n’iziterekwa ku tumeza cyangwa hafi y’igikoni.
- Reba ibara ryayo : urebe niba uyishyira ahantu hasize irange rifite ibara ryatuma igaragara neza, bigatanga umucyo.
0 comments:
Post a Comment