Tableau ni imbaho ziba
ziriho amasusho afite ubusobanuro ku buryo iyo izo mbaho zitatse ku
rukuta rusa neza kandi ubutumwa bwayo mashusho bukabonwa neza
n’abitegereza ayo mashusho.
Abanyabugeni bakora amashusho afite byinshi avuga kandi yigisha,
Nko kuri iyi tableau iri ku ifoto iriho ibibindi bisuka amazi kandi tuzi
uko amazi ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu ku buryo urebye iyi
tableau ushobora guhita uhindura ibitekerezo byawe ukibaza ku kamaro
k’amazi, uko wayafata neza ndetse bigahuzwa n’ubuzima kuko aya mazi ari
kumeneka hasi ntiwakongera ngo uyatoragure ,bikaba byaguha isomo ryo
gufata neza ubuzima.
Ni byiza gushira tableau ku rukuta ahantu yisanzuye ku buryo uyireba
aruhuka kandi akabasha gusobanukirwa n’ubutumwa umunyabugeni wakoze
tableau yashakaga gutanga.
Byaba byiza kurushaho urukuta rufite irangi ry’umweru cyangwa andi
mabara yose akeye ku buryo ya shusho irushaho kugaragara neza.
Iyi tableau ushobora kuyitegura mu ruganiriro iwawe cyangwa se n’ahandi hantu hahurira abantu benshi mu masale y’inama n’ahandi.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Gutaka urukuta ukoresheje tableau
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment