Minisitiri w’Ubutabera Johnston Bussingye (Ifoto/Ububiko)
U Rwanda rugiye gushyira miliyari 9.4
z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abatishoboye mu by’amategeko kugira
ngo ihame ry’ubutabera kuri buri wese ryubahirizwe.
Iyi gahunda yo kugenera amafaranga abatishoboye bajya mu nkiko izatangira mu mwaka wa 2015.
Raporo y’igenamigambi kuri iyi gahunda
igaragaza ko 55% by’ayo mafaranga (miliyari 5.2) yamaze gutegurwa mu
gihe 45.2% azakomeza gushakishwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa
bashyigikiye iyi gahunda.
Busingye Johnston, Minisitiri
w’Ubutabera avuga ko "abafatanyabikorwa bacu barabyishimiye. Ubufasha mu
by’amategeko busanzwe butangwa ariko twaburaga gahunda ubu bufasha icyo
ari cyo, uko bukoreshwa icyo umuntu asabwa kugira ngo abuhabwe.”
Minisitiri Busingye avuga ko ubushobozi bw’ukenera gufashwa buzajya bubanza kugaragarizwa ibimenyetso.
Mu Rwanda hari harashyizweho ubundi
buryo mu kunganira abantu mu mategeko, Inzu z’ubutabera (MAJ) muri buri
karere, Komite z’Abunzi n’ibindi.
U Rwanda rugiye gutangira kunganira
abatishoboye mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka amagarama y’urubanza
yazamutse agakubwa inshuro zisaga 12 amafaranga atabasha kubonwa na buri
wese.
0 comments:
Post a Comment