Abanyeshuri bategereje guhabwa ifunguru(Ifoto/Ububiko)
Uburezi bwo mu Rwanda bwugarijwe n’ibibazo birimo abarimu badashoboye ndetse n’ibitabo birimo amakosa bikaba bicyigishirizwamo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yitabye Komisiyo y’Ubumenyi, Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite uburezi mu nshingano zayo ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2014, yemera ko aya makosa ahari ariko ko igiye gufata ingamba zihamye zo gukemura iki kibazo.
Abadepite bavuga ko MINEDUC yakomeje kurangwa no guhindura gahunda y’imyigire ariko ntikomeze kwita ku ireme ry’uburezi ritangwa mu mashuri.
Abadepite bavuze ko usanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye abana bacyigira mu bitabo birimo amakosa, cyane ibitabo by’Amateka, Ubumenyi bw’Isi ndetse n’ibitabo by’Ibinyabuzima.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Inshuke, Abanza n’’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko ibitabo byaba bikigaragaramo amakosa ari ibitabo byaba bitaravanwe mu mashuri mu gihe cy’ikosora rusange ariko ubu bakaba barasabye abayobozi b’amashuri ko ibitabo byose bikigaragaramo amakosa bavanwa mu mashuri.
Gusa ibyavuzwe na Rwamukwaya Abadepite babaye nkaho batabyemera kuko ngo hari ibyo iyi Minisiteri yemera ko igiye gukosora nyamara ntibikorwe.
Minisiteri y’Uburezi ntabwo yigeze ishidikanya ku byayivuzweho ko 31% by’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batabifitiye ubushobozi.
Mu ngendo iyi komisiyo yakoreye mu bigo bitandukanye muri Gashyantare 2014, yanenze ubushobozi bwa bamwe mu barezi bigisha mu mashuri yisumbuye kuko byagaragaye ko hari abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 mu gihe bakabaye bafite impamyabumenyi ya A0.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye muri MINEDUC, yemereye Inteko ishinga Amategeko ko uburezi cyane ubwo mu mashuri yisumbuye bubangamiwe n’umubare munini w’abarimu badashoboye.
Olivier Rwamukwaya yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2013 bwagaragaje ko abarimu 69% ari bo bigisha amashuri yisumbuye babifitiye ubushobozi, bisobanuye neza ko 31% badasobanukiwe ibyo bakora.
Rwamukwaya yabwiye Inteko ko MINEDUC iri gukora ibishoboka byose ngo ireme ry’uburezi rizamuke.
0 comments:
Post a Comment