Mme Margaret Nnatongo Zziwa
umuyobozi w’Inteko y’abadepite b’Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba
yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko atazegura ku mirimo ye kubera
igitutu yashyizweho na bagenzi be bamusaba kwegura kubera imyitwarire ye
idahwitse. Mu nama nama yabo iheruka guteranira i Kigali abadepite 32 kuri 45 bagize iyi nteko batoreye ko batakimufitiye icyizere.
Margaret Zziwa yameza ko atazeguzwa n’abandi batari igihugu cye
Uyu mugore ukomoka muri Uganda, yabwiye abanyamakuru ko abamushyize
kuri uriya mwanya ari abaturage ba Uganda ko nta wundi ushobora kumusaba
kuwuvaho ngo abyemere.
Ati: “ Sinzegura rwose babyumve. Nashyizwe muri uyu mwanya
n’igihugu cyanjye. Kuba ndi Margaret Zziwa sibyo byanshyize muri uyu
mwanya ahubwo kuba mpagarariye Uganda nibyo bingira uwo ndiwe muri EALA
no muri EAC.”
Margaret Zziwa yashinjwe na bagenzi be agasuzuguro, imiyoborere mibi, gutonesha no gukingira ikibaba abanyamafuti.
Mu nama y’Inteko ya EALA iherutse guteranira i Kigali handitswe
inyandiko isinywa n’abadepite 32 kuri 45 bagize EALA ivuga ko
bamutakarije icyizere ndetse akwiye kwegura. Gusa uyu mugore ntabwo
yeguye kuko hari imibare y’abadepite bahagarariye buri gihugu itari
yagezweho kugira ngo umwanzuro wo kumweguza wemezwe.
Mu nteko ishinga Amategeko y’umryango w’ibihugu bya Africa
y’iburasirazuba hamaze iminsi havugwa ibibazo by’ubwumvikane bucye mu
bayigize. Bamwe muri bo bemeza ko bushingiye ku kuba uyu muyobozi wayo
adafata imyanzuro ikwiye ndetse akingira ikibaba abanyamafuti muri bo.
Umwe mu bagize iyi nama ukomoka muri Tanzania witwa Hon Shy-Rose
Sadrudin Bhanji bashinja ko yatutse bagenzi be, ubwo bari mu rugendo ku
mugabane w’Uburayi. Imyitwarire bagenzi be banenze cyane ndetse
bakanasaba ko avanwa mu bagize iyi Nteko.
Ubwumvikane bucye muri iyi Nteko ariko si ubwa vuba aha gusa kuko muri Kanama 2013 abahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko bisohoye kubera kutumvikana na Hon Margaret Zziwa ku ngingo y’uko inama zibahuza zikwiye kujya ziteranira mu bihugu byose bigize umuryango ubahuriza hamwe.
Margaret Zziwa yameza ko atazeguzwa n’abandi batari igihugu cye
0 comments:
Post a Comment