Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame (hagati) ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’igihugu. (Ifoto/Imbuto Foundation)
Madamu
w’Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gukorera abaturage batababeshya,
kandi bakabikora bazirikana ko bafite umutwaro ukomeye wo guhuza
Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jeannette Kagame aravuga ko bitangaza
kubona hari abayobozi bamwe bakora, ariko ugasanga basa nk’aho bacuranwa
na bagenzi babo bafatanyije kuyobora igihugu.
Ibi Jeannette Kagame yabivugiye mu Ihuriro rya karindwi ry’Umuryango "Unity Club", kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Unity Club ihuje abayobozi
batandukanye ku rwego rw’igihugu, aho barebera hamwe bimwe mu bimaze
kugerwaho, nyuma y’umwaka gahunda ya Ndi Umunyarwanda itangijwe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "Icyomoro n’igihango.”
Jeannette Kagame yavuze ko impamvu yo
kongera guhura "Si uko twibaza ko tudakurikira cyangwa tutumva icyo Ndi
Umunyarwanda ari cyo, ahubwo ni uko uyu ari umurongo u Rwanda rwihaye
ugamije gufasha Abanyarwanda kwimakaza ubunyarwanda, kumva isano
bafitanye n’igihugu no gushyira inyungu z’igihugu imbere."
Jeannette Kagame avuga ko "Tumaze
umwaka muri uru rugendo rwa Ndi Umunyarwanda, twisuzumye twasanga turi
ku nzego zitandukanye, ndibwira ko buri muntu agomba kwisuzuma akareba
aho ageze kugeza ubu."
Yakomeje agira ati "Uko turi abayobozi
tukaba turi hano, buri wese agira aho yisanga mu kazi ke gatandukanye,
ariko abaturage dukorera tugomba kumenya ko ari bamwe, biratangaza iyo
tunanirwa guhuza umugambi wo gukorera abo dushinzwe, bigasa nk’aho
tubacuranwa, tureke kubabeshya rwose ahubwo tubakorere tubashakira
ibyiza, tubashakire ubuzima, tubashakire umutekano kandi babeho mu
mahoro.”
Yasabye abayobozi batandukanye ko
bagomba kwicara hamwe bagahuza ibyo bakora, kuko badakoze ibi wazasanga
igihugu gisubiye inyuma ibyo abayobozi bamwe bagejeje ku muturage,
ugasanga byangijwe n’abandi.
Ndi umunyarwanda ni urugendo rugikomeza
Jeannette Kagame avuga ko "Dukunda
kubivuga ko amateka yacu yadusigiye ibikomere bikomeye, ariko umuti
wabyo ni ukwiyumvamo ubunyarwanda, tukaniyemeza kutazongera gutatira
iryo sano ukundi, ndi umunyarwanda ikatubera icyomoro ndetse
n’igihango.”
Avuga ko "Unity club twiyemeje
gufatanya n’izindi nzego, twiyemeza kandi kugeza iyi gahunda ku
banyarwanda no kubasobanurira intego n’inzira twahisemo, nubwo
bitoroshye gupima ibyagiye bihinduka muri twese, ariko hari byinshi iyi
gahunda yagezeho.”
Yavuze ko mu gihe cy’umwaka iyi
gahunda imaze, ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bashaka ko
gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakomeza kunozwa, abandi Abanyarwanda bakaba
bashaka ko ibera urukingo ababyiruka.
Yagize ati "Ndi Umunyarwanda ni
urugendo akndi ntabwo tugomba kuyifata nka gahunda yo gutanga ubuhamya
gusa cyangwa gusaba no gutanga imbabazi gusa, ni ubuzima bwacu bwa buri
munsi, kubaka ubunyarwanda ni uruganmba twahisemo kandi ruzahoraho.”
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba
kuzirikana igihango bafitanye n’igihugu cyabo, ibi ngo nibyo bizabafasha
gukumira icyasubiza inyuma igihugu kandi kubera ko abenshi bazi ububi
bwabyo n’ikiguzi bisaba, ngo ntawakwemera ko hongera kuba aya mabi.
0 comments:
Post a Comment