Amaze imyaka 15 ahabwa imiti y’uburwayi bwo mu mutwe
Ibikorwa byose Mukunzi Andre, w’imyaka 42 akora, abantu babyibazaho byinshi, ahanini bashingiye ku kuba yarahuye n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe akabuvurwa mu gihe cy’imyaka 15, bigatuma ntawe upfa kubyemera kuko bamwita umusazi.
Iyo muganira ariko, we siko abibona kuko akwizeza ko afite inyandiko zagira inama benshi mu Banyarwanda mu gihe zaba zibashije kujya ahagaragara, ahubwo agasaba ubufasha uwo ari we wese waba ufite amikoro we yabuze kugira ngo izo nyandiko zisohoke.
Mukunzi Andre
Ni igitabo yise “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi; umutima wa Afurika”, muri iki gitabo, Mukunzi avuga ko ingingo nyamukuru yanditseho ivuga ku gitekerezo yagize cy’uko ashaka ko mu Rwanda hazubakwa Banki y’Imana y’Isi kugira ngo izakusanye kimwe cya cumi cyo gufasha gukemura ibibazo by’Isi.
Mukunzi uvuga ko yavumbuye umuti w’u Rwanda, Afurika n’Isi yose. Ubusanzwe yemera Bibiliya. Yiyita umushakashatsi muri Politiki, Bibiliya n’imyemerere yo ku Isi yose.
Gusa ariko ibi biragoye kubyemeza, kuko Mukunzi, usanzwe utuye i Kinyinya aho abana n’umugore we n’abana babiri, yize amashuri atandatu abanza gusa.
Kuri we ariko amashuri siyo kibazo, kuko mu gitabo yifuza gushyira ahagaragara n’iyi ngingo iri mu byo avugaho ashimangira ati “Ibibazo dufite biri guterwa n’abantu bize”.
Agira ati “Nize kuva mu wa mbere kugera mu wa munani, ariko nkoresha cyane ubwenge karemano navukanye kandi ubwenge n’ubumenyi biratandukanye; ubwenge umuntu arabuvukana, ubumenyi ni ubwo umuntu avana mu ishuri.”
Asobanura aya magambo “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi” yakoresheje nk’umutwe w’igitabo yifuza gusohora avuga ko yayahimbye yihereyeho.
Ati “Nitanzeho urugero kuko njyewe nabinyuzemo; iyo ndi mu bantu bazima banyita ko nasaze, naba ndi mu bafite ibibazo byo mu mutwe nkaba muzima”.
Mukunzi nta kandi kazi yigeze akora uretse ako mu rugo yigeze no kwiyirukanishaho ngo akunde akore ubushakashatsi.
Igitabo "Umusazi mu bazima, Umuzima mu Basazi,umutima wa Afurika " ashaka ko gitunganywa
Asobanura ko yamaze imyaka icyenda yose ahagaze muri Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho yabaga ateye isaruti nk’abasirikare (indamukanyo ya gisirikare) imvura yagwa ntananyeganyege. Muri ibi bihe byose ngo yabaga yambaye ikositimu, akaba ngo yari mu bushakashatsi bwo kuzandika igitabo cye yise “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi; umutima wa Afurika”.
“Nyuma y’intambara nta mushahara, nahagaze hamwe imvura yagwa sinanyeganyege, ibyo ‘Nabikoze kugira ngo ngaragaze ko ndi umusirikare utazwi. Ku Isi yose sinzi ko hari ushobora kubikora, ariko njyewe narabikoze’”.
Inkunga yose washaka gutera Mukunzi ngo yandike igitabo ke ihawe ikaze!
igihe.com
0 comments:
Post a Comment