Perezida
Kagame abwira abayobozi kuzirikana inshingano, mu Nteko Ishinga
Amategeko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 (Ifoto/Perezidansi)
Mu kumvisha abayobozi ko bakwiye
gukora ibiri mu nyungu z’abaturage aho kwita ku nyungu zabo bwite,
Perezida Kagame yatanze impanuro zisa n’iziri muri Bibiliya.
Nk’uko byanditse mu gitabo cy’Intumwa
Mariko igice cya 8 umurongo wa 18, Yesu yabwiye intumwa ze ko zifite
amaso ariko ko zitabona, kandi ko zifite amatwi ariko zikaba zitumva.
Aya magambo yayavuze nyuma yo kuzibwira ko zigomba kwirinda imitsima
y’Abafilisitiya, zigasa n’izidasobanukiwe icyo ashaka kuvuga.
Perezida Kagame yavugiye amagambo ajya
gusa n’aya mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amatora ya
Perezida na Visi-Perezida wa Sena, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2014.
Yagize ati, "Buri munsi tubona ingero
zabyo [ibibazo igihugu gihura nabyo] ariko abantu benshi bafite amaso
ntibabona bafite amatwi ntibumva. Iyo umuyobozi ufite amaso ntubone
ukagira amatwi ntiwumve igihugu kigira ibibazo nk’ibyo tuzi mu mateka
yacu.”
Umukuru w’u Rwanda yamaze iminota
igera kuri 12 avuga ko abayobozi bagomba kuzirikana ko babereyeho
gukorera Abanyarwanda mu nyungu rusange, bakirinda kuba ibikoresho
by’abashaka kugera ku nyungu zabo bwite.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukomeza gukorera inyungu z’amahanga amaherezo bigusha igihugu mu bukene n’umwiryane.
Yagize ati, "Abandi baba bashaka
kugera aho bashaka kugera, bakagukoresha bakakugeza aho ibyo wibwira
biri mu nyungu zawe bwite iz’igihugu ukorera zigahomberamo. Ni bangahe
birirwa babwirwa ko ari ibitangaza banyuranije n’ibyo igihugu cyifuza
bakabafasha bakabageza ku byo bifuza ukumva ko uri igitangaza. Iyo
babikora ntabwo bakorera inyungu zawe cyangwa iz’Abanyarwanda barakorera
inyungu zabo, baraguhindura isuka ibahingira.”
Perezida Kagame yanenze kandi
abayobozi basa n’abadasobanukiwe inshingano bahawe zo gukorera
abaturage, usanga bakoresha imyanya yabo y’ubuyobozi mu nyungu zabo
bwite, bityo bagatuma igihugu kitagera ku ntego cyihaye.
Yagize ati "Gutora Perezida wa Sena
byibutsa uburemere n’inshingano umuyobozi aba afite kandi agomba
kubahiriza mu nyungu rusange kurusha ize bwite. Abantu basanzwe iyo
bumvishe ubuyobozi bumva ikuzo bakumva inyungu ze zimureba nk’umuyobozi
akibagirwa aho ava n’aho ajya, akibagirwa ikimushyize muri uwo mwanya,
akibagirwa ko ikimushyize muri uwo mwanya ari ugukorera inyungu ku buryo
budasubirwaho z’abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati, "Ntabwo ari
ukwikorera, cyangwa ikuzo cyangwa umutungo ngo yibone, arebe abo bava
inda imwe, umuryango we n’inshuti yarangiza akarekera aho. Ntabwo ariko
ubuyobozi bumeze.”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi
b’u Rwanda bagomba guharanira ko inzego zose z’igihugu cy’u Rwanda
zuzuzanya, imbaraga zigashyirwa hamwe kugira ngo igihugu cyunguke
kurusha umuntu umwe cyangwa urwego rumwe.
Perezida Kagame yakomeje kwiyama abantu bafite umutima wo gushyira imbere inyungu zabo.
Ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza 2013/2014 yasabye ubutabera gukurikirana abigwizaho umutungo w’abaturage.
0 comments:
Post a Comment