Umuhanzi Meddy usigaye abarizwa muri Amerika aho
akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi, yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga
ukuboko, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa facebook.
Mu magambo ye agaragaza gushima cyane kandi wumva ko byamurenze, yagize
ati “Imana yongeye kunkiza mu mpanuka y’imodoka na none. Ntabwo navuga
uko buri kimwe cyagenze ariko nagira ngo mbabwire ko kuba nkiri muzima
mbikesha ushobora byose!”
Meddy kandi yakomeje avuga ko mbere y’uko iyi mpanuka iba, Claude
Ndayishimiye washinze ikigo cya PMA (Prime Model Agency) akaba
n’umuvugabutumwa nawe kuri ubu usigaye ubarizwa muri Amerika,
yamuhamagaye akamubwira ko yumva ashaka kumusengera.
Yagize ati “Ijoro ribanziriza umunsi w’impanuka, umuvugabutumwa
Claude Ndayishimiye yarampamagaye arambwira ngo arashaka gusengana
nanjye (Yari ahangayitse cyane numva binteye ubwoba). Nyuma y’impanuka
naramuhamagaye…ndamubwira nti noneho ubu menye impamvu washakaga
kunsengera. Bantu, nakize impanuka mu muhanda munini!!! Claude yumvise
ijwi ry’Imana. Icyumweru cyiza mwese”.
Meddy yongeye gukora impanuka ikomeye nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2013 nabwo yakoze impanuka ari kumwe na bagenzi be babana.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 11/10/2014
yari ikomeye cyane dore ko abandi bose bari kumwe nawe ngo bakomeretse
cyane ariko we akavamo ari mutaraga.
Ni impanuka yabereye muri Amerika aho nyine uyu muhanzi asigaye abarizwa ubwo yavaga mu mujyi wa Dallas yerekeza I Fort Worth.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Meddy haricyo yatangaje gikomeye ashimira Imana iherutse kumurokora impanuka
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment