by www.igihe.info
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The source, umuhanzi w’icyamamare Akon nubwo yavukiye ku mugabane w'Amerika bwose, aririmba i Goma yavuze ko kuri we Afurika ni ho iwabo.
Ibi rero bikaba ari byo bituma Akon yishimira kuza muri Afurika by’umwihariko gutaramana n’Abanyafurika. Akon rero ubwo yataramiraga Abanyekongo yashatse gusabana na bo ava ku rubuga yaririmbiragaho(stage) ngo ajye mu bafana bari aho, ariko agira ikibazo n’ubwoba bw’uko ashobora kwandura ebola, dore ko imaze iminsi ivugwa muri DRC. Ni ko kwinjira mu gishashi kinini gihaze mu buryo bwo kwirinda maze yinaga mu bafana.
Akon yaririmbiye mu ishashi yirinda ebola
Tubibutse ko iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Goma, hafi gato y’ikibuga cy’indege, kikaba cyari kigamije by’umwihariko guhuza abaturage baho no gushyigikira umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
DRC: AKON YARIRIMBIYE MU ISHASHI IHAZE KUBERA GUTINYA EBOLA
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment