Umunyamakuru ufotorera Televiziyo wa NBC News yo muri USA wakoreraga muri Liberia utavuzwe izina bamusanganye Ebola ahita ajyanwa iwabo muri USA ngo avurwe.
Icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga hirya no hino ku Isi
Ibimenyetso byapimwe kuri uyu munyamakuru birimo umuriro mwinshi no
kuva aamaraso byagaragaje ko yafashwe na Ebola , ibi bikaba bibaye ubwa
mbere umunyamakuru w’Umunyamerika afashwe n’iyi ndwara yayogoje Africa
y’Uburengerazuba ikaba imaze guhitana abantu barenga 3000.
NBC ivuga ko uyu munyamakuru wayo wandikaga ndetse agafata amafoto
n’amajwi abaye Umunyamerika wa Gatanu ufashwe na Ebola n’ubwo babiri
muri bo bavuwe bagakira.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Texas hagaragaye umugabo wari
uturutse muri Liberia witwa Duncan gusura benewabo wagaragaje
ibimenyetso bya Ebola, kandi ngo ashobora kuba yaranduje abana batanu
bajyanywe mu bitaro hafi aho kwitabwaho ngo barebe niba koko baranduye.
Ibi byatumwe abaturage b’iki gihugu cy’igihangange bagira ubwoba kubera iki cyorezo.
The Guardian
Icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga hirya no hino ku Isi
0 comments:
Post a Comment