Teta Diana yishimiye ko amaze ku menyekana (ifoto/Umulisa A)
Teta Diane wamenyekanye mu ndirimbo "Fata Fata” ya Dj Zizou ni umwe mu bagiriye amahirwe muri muzika mu gihe gito ku buryo nawe abitangira ubuhamya.
Teta avuga ko yatangiye gukora umuziki we muri 2013 kuri ubu akaba atumirwa ahantu hatandukanye haba mu bitaramo by’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Teta Diana yagize ati "urebye igihe maze mu muziki ni gito, ariko maze kwitabira ibikorwa byinshi kandi bikomeye kuri njye nkaba mbona ari intambwe ikomeye maze gutera mu muziki wanjye”.
Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kuba yaritabiriye irushanwa rya PGGSS4, ndetse akaba ari mu bahanzi bari bagiye gususurutsa Abanyarwanda baba mu mahanga mu gikorwa cya "Rwanda Day” yabereye i Atlanta muri Amerika tariki ya 19 na 20 Nzeli 2014.
Teta avuga ko iyi ari intabwe ikomeye mu muziki we no mu buzima bwe bwihariye bikaba byaramuteye imbaraga zo gukomeza gukora ati "ubu mfite gahunda yo kwagura ibikorwa byanjye nkorana n’abandi bahanzi bakomeye mu rwego rwo gukomeza gutera imbere no kumenyekana ahantu hatandukanye”.
Teta Diane akaba abarizwa mu itsinda ryitwa "Gakondo Group” akaba akunze kuririmba indirimbo z’abahanzi bakunzwe kera harimo na Kamariza ndetse akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo nka Ikarita , Call me na Fata.
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment