by www.igihe.info
Iburasirazuba – Faustin Ryumugabe utuye mu kagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kirehe wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17 yahamwe n’icyaha kuri uyu wa gatanu akatirwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.
Ryumugabe imbere y’inteko iburanisha n’abaturanyi be aho yakoreye icyaha/photo Umuseke
Ubwo yisobanuraga kuri iki cyaha Ryumugabe yavuze ko atibukaga ibyo yakoze ko n’ikimenyimenyi yazindutse ajya guhinga aho guhunga abashinzwe umutekano gusa ariko akemera ko ibyo umkobwa we avuga byose abyemera ngo kuko yari yanyweye inzoga nyinshi.
Ryumugabe yasonewe amagarama y’urubanza kubera ko yaburanaga afunze.
Isomwa ry’uru rubanza ryabereye nanone ahakorewe icyaha mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, urubanza rwasomwe na Prezida w’inteko yaburanishaga uru rubanza ni Rwubusisi Samuel.
Ryumugabe Faustin yashakanye na Mukabugingo Esperence babyaranye abana batanu abahungu babiri n’abakobwa batatu.
UMUSEKE.RW
0 comments:
Post a Comment