Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Yvette Rugasaguhunga yahisemo kuvuga ibigwi bya FPR mu muvugo

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
Yvette Rugasaguhunga yahisemo kuvuga ibigwi bya FPR mu muvugo
Dec 19th 2012, 16:10

Mu gihe hizihizwa Isabukuru y'Imyaka 25, Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, abahanzi batandukanye bagiye bashyira ahagaragara ibihangano binyuranye bivuga ibigwi uwo muryango umaze kugeraho.

Yvette Rugasaguhunga

Yvette Rugasaguhunga

Yvette Rugasaguhunga, Umuyobozi w'Ikigega kigamije guteza imbere uburezi bw'abana bacitse ku icumu (Yvette Rugasaguhunga Survivors’ Education Fund) ntiyahimbye indirimbo nk'uko bamwe babikoze ahubwo yahisemo gufata ikaramu yandika umuvugo yise: FPR, Intare yaducaniye uruti. 

Muri uyu muvugo we, Yvette Rugasaguhunga ukunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kurwanya Jenoside, kwibuka ndetse no gufasha abacitse ku icumu agaragaza ibigwi bya FPR Inkotanyi, ndetse akagagaza ko iyo itaza kubaho aba yarapfuye azize Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Hari aho agira ati "Ese mpere he ndeke he nkuvuga ibigwi? Ko wankijije imihoro, ukantura amahoro? Ko wamponoye nsamba, ukansubiza ubuzima? Ko wandinze kwihorera ngo ntisiga amaraso?

Umuvugo we ni uyu ukurikira:

 

FPR, Intare yaducaniye uruti

FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y' u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yaducaniye uruti,

Uri igihozo cy'Abanyarwanda.

…..

Ndakuririmba nkanakurata,

Nkakuvuga imyato nivuye imuzi,

Nkakwamamaza gitore mu batakuzi.

Nkagusingizanya urukundo mu bisigo,

Nkagushima ingendo, intege n'intego,

Nkahamiriza bose ko uri rudasumbwa.

…..

Ese mpere he ndeke he nkuvuga ibigwi?

Ko wankijije imihoro, ukantura amahoro?

Ko wamponoye nsamba, ukansubiza ubuzima?

Ko wandinze kwihorera ngo ntisiga amaraso?

Ko wambohoye urwango nkaba nyampuhwe?

Ese mbwire nde ndeke nde mu banyumva?

…..

Nibutse abo wasohoye mu mirambo?

Nibutse abo twari kumwe mu rwobo?

Nibutse abo twahunganye ijoro n'amanwa?

Nibutse abo twashokanye ibishanga dusangira isayo?

Nibutse abo twacuranwe urwiri tukikuza urwondo?

Nibutse abo twasangiye imihoro, intimba, n'imiborogo?

…..

Ese ndeke abakunyaze amashyo, bakakohera ishyanga?

Ese ndeke abakugize inshibwa, bakakuroha mw'ishyamba?

Ese ndeke abakwambuye inkongoro, bakaguteza inkongoro?

Ese ndeke abagukoze mu nda, ngo ube inshike itagira umuvuro?

Ese ndeke Rusahiranda wagabiye amashyo, akakwitura amaraso?

Ese ndeke Bangamwabo wavuye ubworo, akeguka atsemba ubwoko?

…..

FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y' u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yaducaniye uruti,

Uri igihozo cy'abanyarwanda.

…..

Ndabwira abo wanuye mu nkambi, ukabacyura ku gicumbi,

Ukababarira ibyaha, ukabasiga icyomoro gica amacakubiri,

Ukabereka ubupfura, ukabamara ipfunwe, bakakuyoboka.

Ndabwira amahanga yakwimye ijambo, ngo uri inyeshyamba,

Yakunenze ishyaka, no gukunda igihugu, akwita inyangarwanda,

Wigema mwikotaniro uhagarika Genocide, akwita kanyarwanda.

…..

Ndasingiza izamarere, Intare yaducaniye uruti,

Ndavuga inziraguhunga zadusubije u Rwanda,

Ibisumizi bya Ruganzu, indatsimburwa za Rwabugiri.

Ndarata imenagitero Gisa Rwigema warwitangiye,

Ndunamira Kamariza n'Inyumba barutegeye iraba,

Nkarahira rwose ko nzaruhanganira, rukeza, rukemeza.

…..

Ndagutura imisozi igihumbu n'ibibaya bitamba amagaju,

Ndatera akamo mvuga amazina inyambo mu mwiyereko,

Ndata Rwagitinywa yogeye mu nkuba, Intare yacanye uruti.

Watsinze umwanzi umucura inkumbi, umugusha ruhabo,

Wagobotora abanyarwanda, udutamiriza agaciro k'umudende,

Ijabo riduha ijambo, amahanga anyuzwe aduhimba indashyikirwa

…..

FPR, Intare yacanye uruti; nakwitura iki ko ungana u Rwanda?

Uri ingobyi twajishiwe na Gihanga, izahoraho ingomigihumbi.

Nzagera ikirenge Nyirarumaga nkurate intwaro n'ubutwari,

Nzagutegera urugori nambare impumbya, mvuze n'impundu,

Nzagutura iza Kayirebwa, maze nikunde iza Muyango zica umugara,

Ingoma z'urwunge zisobeke inanga zitahe imahanga, ziti Yubile Nziza.

…..

FPR, ingabo iturinze,

FPR, ingobyi iduhetse,

Uri inkingi y' u Rwanda,

Uri izuba ridususurutsa,

Uri inyenyeri ituyoboye.

Uri Intare yacaniye uruti,

Uri igihozo cy'abanyarwanda.

…………………………………………………………………………………..

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga
New York, USA
15 Ukuboza, 2012

 UMUSEKE.COM

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment