Taliki ya 16 Ukuboza 2012, uruganda rw'Inyange rwashyize ku mugaragaro imashini nshya (milk dispenser) zigurisha amata mu baturage ku giciro cy'amafaranga 450 kuri litiro, zikazajya zitemberezwa mu baturage hirya no hino mu gihugu.

Imashini itanga amata kugeza kuy’amafaranga 100
Izo mashini zije kunganira izindi zari zisanzweho zikorera mu Mujyi wa Kigali zo zitanga amata y'igiceri cy'ijana (100 Frw).
Izo mashini zitanga amata mu buryo bw'ikoranabuhanga, zikaba zaratangiye gukora taliki ya 31 Gicurasi 2012, aho ushyira ibiceri mu cyuma cyabugenewe ugahabwa amata ahwanye n'amafaranga washyizemo.
Bamwe mu baturage bakoresha ayo mata, bavuze ko kuba Inyange yarashyizeho ibyo byuma bigurisha amata byatumye benshi barushaho kunywa amata.
Nyinawankusi Albertine, ni umwe mu baturage ukunze kugura ayo mata kuri ibyo byuma, yavuze ko yakundaga kubura uko atekera abana be amata, ariko aho ibyo byuma byaziye ngo asigaye agura amata agahita aha abana nta kibazo kuko ari amata aba yatunganyijwe.
Uruganda Inyange rwemerera umuntu wese waba afite ubushobozi kuba yakwigurira iyo mashini ukaba wakwikorera ubucuruzi bw'amata.
Kuri iyo taliki, na none uruganda rw'Inyange rwashyize ahagaragara umutobe witwa Cocktail Juice.
Uwo mutobe ukaba ukozwe ari imvange y'imbuto; amatunda, amaronji ndetse n'inanasi.
Nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'urwo ruganda, Sudadi Kayitana yavuze ko uwo mutobe ushobora kuzagurwa cyane kurusha indi, kuko umuntu ukunda imwe mu mbuto eshatu ziwugize cyangwa se uzikunda zose, azitabira kuwugura.
Kugeza ubu, izi machine zicuruza amata y'Inyange ziri mu mujyi wa Kigali kuri City Plaza (Quartier Mateus), Kigali City Market, no ku Gisimenti (Ndoli's Supermarket). Gusa ngo mu minsi iri imbere bazazigeza no mu ntara.
© Izuba
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment