Abakangurambaga b'urugano bo mu rugaga Nyarwanda rw'ababana na Virusi itera SIDA basabwe guhugura abandi ku kuboneza urubyaro,kwirinda kubyarira mu bwandu ndetse no kwirinda izindi ndwara nk'impiswi
Abakangurambaga b’urungano,bari mu rugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera SIDA RRP+ mu karere ka Nyabihu, barahamagarirwa guhugura abandi mu bijyanye no kuboneza urubyaro, kwirinda kubyarira mu bwandu ndetse no kwirinda izindi ndwara.
Ibi bakaba barabisabwe na Ntereye André,umuhuzabikorwa w'urugaga Nyarwanda rw'ababana na Virusi itera Sida mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 17 ukuboza 2012. Akaba yarabibasabye ubwo bakoraga inama yahuje abakangurambaga b'urungano bo mu makoperative atandukanye mu karere ka Nyabihu.
Bamwe muri aba bakangurambaga bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashishikariza abandi kuboneza urubyaro no kwirinda kubyarira mu bwandu nk'uko Nyirangirimana Odette,utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu yabigarutseho.
Bimwe mu byo agiye gukora,akaba ari ugushishikariza ababana na virusi itera Sida gukoresha agakingirizo,nka bumwe mu buryo bwabafasha kwirinda kwanduzanya ndetse no kubyarira mu bwandu. Ikindi ni uburyo bwo gukoresha agapira ko mu mura kamara imyaka 12 kuko avuga ko nta ngaruka gatera.
Sebazungu Célestin,uhagarariye koperative Abishyizehamwe ikorera kuri santire ya Bigogwe,avuga ko ku bijyanye n'indwara z'impiswi ubundi ziterwa n'amazi mabi akoreshwa. Icyo agiye gukora akaba ari ugushishikariza abaturage gukoresha sur'eau cyangwa "pure" nk'uburyo bwo gusukura amazi bigishijwe. Ibyo bikazatuma indwara z'impiswi zidakunda gufata abaturage.
Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu hakaba habarirwa ababana na Virusi itera SIDA bagera ku 2203 bipimishije bakigaragaza. Ikigamijwe akaba ari ugukumira ubwandu bushya no kwirinda izindi ndwara nk'uko Ntereye André yabigarutseho.
0 comments:
Post a Comment