Indirimbo “Die Young” ntikirimo guca kuma radio yo muri leta zunze ubumwe z’america.
Nkuko iyi ndirimbo yariri mu ndirimbo zikunzwe cyane muri leta zunze ubumwe z’america kubera ko yariri k’urutonde rw’indirimbo zikinwa cyane kuri za station radio zo muri america. Ubu rero nibikiri ibyo kubera ko amagambo y’iyo ndirimbo arimo gutera akababaro kenshi abaturage bo muri leta y’unze ubumwe z’america kubera amahano yabereye muri leta ya Newtown, aho umwicanyi yishe abana 27 bo mw’ishuri rya primaire ya Sandy Hook.

kESHA
Umuririmbyi kazi Kesha ariwe waririmbye iyi ndirimbo ya Die young yagize icyo atangaza kuri iyo nkuru aho yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter agira ati
munyihanganire cyane kandi ndihanganisha abagize ibyago kandi ndumva impamvu indirimbo yanjye yahagaritswe kuri za Radio station kubera ko amagambo yayo ntago akwiye muri iki gihe turimo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika cya Tmz, Kesha yatangaje ko yarafite ibibazo bye byihariye akaba ariyo mpamvu yanditse iriya ndirimbo.
Post by:: Patrick Cyuzuzo/ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment